Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererana w’u Rwanda Dr Richard Sezibera, kuri uyu wa mbere tariki 06 Gicurasi 2019, yitabiriye inama hagati ya Afurika n’Uburayi yiga ku bijyanye n’ubucurizi hagati y’iyo migabane yombi EU – Africa Business Summit.
Perezida Kagame yamaze impungenge abagaragaza ko bazifitiye Afurika, batekereza ko umugabane wa Afurika uzagwa mu mutego w’inguzanyo z’umurengera uhabwa n’u Bushinwa.
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara wakunze kumvikana ku maradiyo mpuzamahanga no kuri youtube avuga ko we n’abo bakorana bibumbiye mu mitwe bise RNC (Rwanda National Congress) na P5 barimo Kayumba Nyamwasa, Himbara, Rusesabagina n’abandi bamaze gufata parike ya Nyungwe bagasaba ko abakerarugendo bahagarika gusura (...)
Inteko ishinga amategeko y’Ububiligi yamaze kwemeza umushinga w’itegeko rihana ipfobya n’ihakana rya Jenoside.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yerekeje mu gihugu cya Misiri, aho perezida Abdel Fattah el-Sisi, uyoboye icyo gihugu akaba n’uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yatumije abagize ‘AU Troika’ (Misiri, Rwanda na Afurika y’Epfo), hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma mu nama idasanzwe yiga ku (...)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 21 Mata 2019, Abayobozi b’u Rwanda na Qatar bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agera kuri ane, imbere ya Perezida Paul Kagame ndetse n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 11 Mata 2019, yifatanyine n’abagize inama y’ubugetsi y’ishyirahamwe ry’umupira wa Basket ball muri Amerika (NBA) i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo ugomba kuba mwiza, kubera ko hari ibyo ibihugu byombi biri gukora ngo uwo mubano wongere ube mwiza.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasizuba (EAC) uhagaze neza muri iki gihe, kabone n’ubwo harimo utubazo duke ibihugu bikwiye kuganiraho.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi b’i Nyaruguru basanze guhiga imihigo yabo bwite bakanayihigura batagendeye ku y’inzego z’ubuyobozi, ari byo bizatuma akarere kabo kihuta mu iterambere.
Bamwe mu basenateri basanga abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba kujya bitekerereza icyo bakwiye gukorera abaturage, ntibahore mu byo guverinoma ibabwira.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, hamwe n’abandi baperezida n’abakuru ba guverinoma bagera kuri 18 bitabiriye irahira rya perezida wa Senegal Macky Sall ryabaye kuri uyu wa kabiri tariki 02 Mata 2019.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Dakar muri Senegal, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa mugenzi we w’icyo gihugu, Macky Sall.
Bwa mbere mu mateka, igihugu cya Israel cyafunguye ambasade mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano wacyo n’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Paul Kagame yasabye abayobozi b’uwo muryango bateraniye mu mwiherero I Kigali kuvugisha ukuri kugirango ibibazo biri muri uwo muryango bibashe gukemuka ku neza y’abaturage bawutuye.
Ambasaderi Polisi Denis, umwe mu bagize urubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda, avuga ko gutekereza no gukora cyane ari byo bizatuma Abanyafurika bikura mu bukene.
Laurence Kiwanuka, Umunya-Uganda w’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko museveni ari umubeshyi kabuhariwe kuva avutse.
Mu kiganiro cyahuriyemo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, abayobozi b’ibihugu byombi bagarutse ku mubano hagati y’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ku mutekano hagati y’ibyo bihugu, bakomoza no ku mikoranire, by’umwihariko ubuhahirane hagati (...)
Mu kiganiro cyabanjirije ibindi mu nama y’abayobozi b’ibigo muri Afurika ACF2019 irimo kubera i Kigali, Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo ibura ry’ubushake bwa politiki ari ryo rituma urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda ritagerwaho kuko Uganda ikomeje gufungirana u Rwanda.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wari watumiwe mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntakije mu Rwanda, ahubwo azahagararirwa n’umudepite.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri i Luanda mu murwa mukuru wa Angola mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, yakiriwe na mugenzi we Perezida João Lourenço
Buri wese wabashije kuganira na perezida wa Uganda yakubwira neza ko ari umuntu w’indyarya, incakura, umuntu udakwiye kwizerwa mbese umuntu udakwiye kugirirwa ikizere na gike.
Dr. Hideaki Shinoda, Umwalimu muri Kaminuza ya Tokyo mu Buyapani (Tokyo University of Foreign Studies) kuri uyu wa mbere tariki 18 Werurwe 2019 yatanze ikiganiro muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ibi ni bimwe mu bikomeje kumenyekana, nyuma y’uruzinduko Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri RNC (ari wo mutwe urwanya u Rwanda ukorera cyane muri Uganda), yagiriye muri Uganda hagati ya tariki 01 n’iya 06 Werurwe 2019, akagirana ibiganiro bigamije kunoza imikoranire na Perezida Museveni wa Uganda ubugira kabiri.
Itsinda ry’ abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Canada riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine kuva kuri uyu wa 13 Werurwe 2019, ryemereye u Rwanda ubufatanye mu gukurikirana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo batabwe muri yombi.
Itangazo rishyizwe hanze na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, riravuga ko amatangazo akomeje gushyirwa hanze na leta ya Uganda, harimo iryasohotse kuri uyu wa 13 Werurwe 2019, arimo ukwirengagiza no guca k’uruhande ibibazo nyamukuru bikwiye kuba bishakirwa ibisubizo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yavuze ko u Rwanda rwatumiye Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25.
Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arasura u Rwanda ku butumire bwa Perezida Kagame, akazaba yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye muri Afurika izwi nka ‘African CEOs’ izatangira tariki 26 Werurwe 2019.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, aravuga ko abatekereje ko Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yagenzwaga no guhuza u Rwanda na Uganda bibeshya kuko atari umuhuza muri kibazo hagati y’ibihugu byombi.
Urakoze cyane muvandimwe, urakoze kandi ku bw’aya mahirwe ngo ngire icyo mbwira aba bantu beza.