Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli agiye kuza mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa 6 Nyakanga 2016, mu ruzinduko arimo mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, birimo Uganda, Kenya, Ethiopia ndetse n’u Rwanda.

Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, agiye gukomereza uruzinduko rwe mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, agiye gukomereza uruzinduko rwe mu Rwanda.

U Rwanda na Isiraheli ni ibibugu bifitanye umubano mwiza, aho muri 2014 byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere ishoramari ry’abikorera bo muri Isiraheli mu Rwanda.

Ayo masezerano yasinyiwe i Kigali, ashyirwaho umukono na Avigdor Lieberman, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Isiraheli, ndetse na mugenzi we w’u Rwanda , Minisitiri Louise Mushikiwabo.

Muri 2014, Ubwo Minisitiri Lieberman, yari mu Rwanda yari aherekejwe n’itsinda ry’abantu berenga 60 biganjemo abashoramari bagirana ikiganiro na Perezida Paul Kagame barebera hamwe icyakorwa mu guteza imbere ubuhahirane hagati ya Isiraheri n’u Rwanda. Abenshi mu bashoramari bavuze ko bashaka kureba amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

Nyuma ya guhura na Perezida Kagame, Minisitiri Lieberman yagize ati “Ubu turashaka guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi! Turizera ko abashoramari bo muri Isiraheri bazashora imari yabo mu Rwanda, ibyo bikazamura umubano wacu n’ u Rwanda mu bijyanye n’ubukungu.

Yavuze ko ibindi baganiriyeho byarimo guteza imbere ikoranabuhanga (ICT) n’ubuhinzi, kandi ko u Rwanda rwabijeje gufungura vuba ambasade yarwo i Tel Aviv.

Nk’uko byari byifujwe na Minisitiri Lieberman ntibyatinze, muri Werurwe 2015, u Rwanda rwohereje Col Joseph Rutabana kujya kuruhagararira muri Isiraheri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

The welcome in Rwanda

Jimmy yanditse ku itariki ya: 6-07-2016  →  Musubize

tumuhaye ikaze iwacu mu Rwanda kandi dukomeze gutsura umubano hagati y’ibihugu byacu dore ko tunahuriye kuri byinshi

mukamana yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka