Impunzi z’i Mahama zirakeka ko Hafsa Mossi yazize amarira yahaririye

Nyuma y’urupfu rw’Umurundikazi Hafsa Mossi wari umudepite muri EALA rwabaye mu gitondo ku wa13 Nyakanga 2016, impunzi mu Nkambi ya Mahama zirakeka ko yazize guhangayikishwa n’ubuzima bwazo.

Hafsa Mossi asura impunzi z'i Mahama agaturuka akarira.
Hafsa Mossi asura impunzi z’i Mahama agaturuka akarira.

Uwo mudepite ubwo aheruka gusura impunzi mu Nkambi ya Mahama ku wa 02 Kanama 2015, ari na bagenzi be, yaraturitse ararira abitewe n’imibereho yabonanaga abaturage b’igihugu cye bahunze kubera imvurur za politiki.

Impunzi twaganiriye zagaragaje agahinda kenshi zemeza ko urupfu rw’uwo mudepite rukurikiwe no kuba yahozaga umutima ku mpunzi ashaka uburyo ibibazo byazo byakemuka.

Rugemangabo Eloge, Umuyobozi w’Impunzi mu Nkambi ya Mahama, agira ati “Urupfu rwe ruratubabaje! Urabona ko yahoraga yitwararika impunzi na cyane cyane ko yagaragaje ko ababaye ubwo yazaga kudusura agaturika akarira!”

Yakomeje agira ati “Twebwe ntacyo twasaba iyo Leta kuko ibyo twayisabye yarabitwimye, turasaba amahanga ahubwo kudufasha bagakuraho Nkurunziza n’imbonerakure ze”.

Nzohabonayo Terrance, na we asanga kuba uwo mudepite yishwe byaturutse ku rukundo yari afitiye impunzi.

Ati “Twamenye uby’urupfu rwe mu ma saa yine bakimara kumwica, turababaye cyane yari umuntu w’akamaro! Kuba yapfuye yishwe ntitwabura kwibaza ko azize kuba yaraje kudusura, … ntekereza ko ahanini yaba yazize ariya marira yaririye hano”.

Akomeza agira ati “Umuntu warashwe ari gutaha mu rugo, iwe imodoka ikamwitambika imbere bakamurasa, ntabwo yaguye mu mahanga yaguye mu gihugu cye ahantu hayobowe na Nkurunziza n’abarinzi be, byumvikane ko ari bo bamwishe!”

Amakuru dukesha bimwe mu binyamakuru byo mu Burundi avuga ko Depite Hafsa Mossi yarashwe n’abagabo babiri bari bitwaje intwaro mu gitondo cyo ku wa13Nyakanga mu muhanda wa Gihosha mu Mujyi wa Bujumbura.

Nyuma y’urupfu rwa Depite Hafsa Mossi, Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, yavuze ko ababajwe n’urupfu rwe kandi ko babuze umuntu w’ingirakamaro muri politiki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka