Inkundura yo kwegura imaze gutwara 561

Abayobozi mu nzego z’ibanze babarirwa muri 561 ni bo bamaze kwegura, kuva umwaka ushize ubwo Perezida Kagame yasuraga abaturage mu ntara zose agasanga bamwe mu bayobozi badakemura ibibazo by’abaturage.

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bifuza kubaza ibibazo Perezida Kagame ubwo aheruka kubasura mu mwaka ushize
Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bifuza kubaza ibibazo Perezida Kagame ubwo aheruka kubasura mu mwaka ushize

Mu biganiro Perezida Kagame yagiye agirana n’abaturage muri 2016 mu ntara zose no mu Mujyi wa Kigali, bamugejejeho ibibazo byinshi ariko ahanini bishamikiye ku kuba abahabwa akazi badahemberwa igihe ndetse no gukoresha nabi amafaranga aba yagenewe gukura abaturage mu bukene.

Kuri ibyo hiyongeraho kandi ikibazo cyo kudahabwa ingurane ku bimurwa ahaba hagomba kubakwa ibikorwa by’inyungu rusange, ndetse no kuba abahesha b’inkiko bagenda biguru ntege mu kurangiza imanza.

Ibi byose bakavuga ko bituruka ku kutita ku nshingano, ruswa n’imikoranire itari myiza hagati y’inzego z’ubuyobozi.

Muri izo ngendo, Perezida Kagame yababajwe cyane n’abayobozi batatira inshingano zabo bikavangira imiyoborere myiza, gahunda zo gukura abaturage mu bukene, bakananadindiza ishyirwa mu bikorwa rya politiki za guverinoma.

Yagize ati “Kuki murindira ko nzaza ngo abe ari njye ukemura ibi bibazo!”

Byatumye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) itangiza gahunda yo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage ibasanze iwabo mu turere, no kugenzura imikorere y’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Ba guverineri b’intara zose n’Umujyi wa Kigali na bo bahise batangira ubu buryo, bamanuka mu baturage kumva ibibazo byabo no kubikemura, bituma umubare munini mu bayobozi b’inzego z’ibanze uryozwa ayo makosa.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Rose Mureshyankwano mu baturage akemura ibibazo byabo
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Rose Mureshyankwano mu baturage akemura ibibazo byabo

Mu bucukumbuzi bwa Kigali Today, yasanze iyi nkundura yatangiye umwaka ushize wa 2016 imaze gutuma abayobozi mu nzego z’ibanze 561 begura. Cyakora, bamwe muri bo babikoze nyuma yo kugirwa inama n’inzego zabakoreye isuzuma.

Abeguye bari mu byiciro bitandukanye birimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari, abakozi bashinzwe amakoperative, abashinzwe ubuhinzi (agronomists), abashinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’abashinzwe irangamimerere.

Cyakora inkundura yibasiye ahanini abakozi bo mu tugari, hagakurakiraho abo mu mirenge n’ubwo hari na bamwe mu bayobozi b’uturere yatwaye.

Urebye yatangiye muri 2015, kuko icyo gihe heguye abayobozi b’uturere batanu ndetse haba n’abagezwa mu nkiko. Byari bibaye inshuro ya mbere hegura umubare munini w’abayobozi mu myaka 22 Leta y’Ubumwe imaze iyobora u Rwanda.

Nyuma yaho muri 2016, hagaragaye kwegura kwa hato na hato kw’abayobozi ku buryo nko mu Burengerazuba heguye abagera ku 183 mu tugari na 28 mu mirenge mu gihe mu Burasirazuba abeguye bose hamwe mu tugari no mu mirenge ari 166 naho babiri bagahindurirwa inshingano. Muri iyi ntara ho hanirukanwemo umwe bu bashinzwe uburezi.

Mu Ntara y’Amajyaruguru ho mu tugari heguye abagera ku 114 mu mirenge hegura 14 ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere umwe, bose hamwe baba 132 beguye muri 2016.

Mu Majyepfo, heguye ababarirwa muri 77 ariko abandi benshi bihanangirizwa ku mafuti yabo.

Naho mu Mujyi wa Kihali mu turere uko ari dutatu imibare dufite kugeza ubu yerekana ko heguye 20 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa 19 b’imirenge n’umuyobozi w’akarere umwe.

Perezida Kagame aganiriza abaturage bo mu Murenge wa Ndera mu mwaka ushize
Perezida Kagame aganiriza abaturage bo mu Murenge wa Ndera mu mwaka ushize

Hitezwe isuzuma rikaze muri 2017

Uyu mwaka, mu kugenzura imikorere y’abayobozi hazibandwa ku kureba uko gahunda zigenewe abaturage zishyirwa mu bikorwa. Minaloc ikaba ivuga ko yiteze ko hari abandi bayobozi benshi bazabigenderamo.

Ladislas Ngendahimana, Umuvugizi wa Minaloc, agira ati “Uyu mwaka ni nk’ikiraro cyambutsa igihugu gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS) ya kabiri. Niba abayobozi badatanze umusaruro tubitezeho, mwitege ko hari abandi bazegura.”

Ngendahimana akavuga ko nubwo hari abeguye kubera izindi nshingano, abenshi bagiye begura nyuma yo gushyirwa mu majwi n’abaturage muri gahunda zigira ingaruka ku mibereho yabo.

Ati “Hagaragara kutita ku nshingano ku bayobozi benshi ariko abaturage bari maso mu kugaragaraza ibi bizabo. Abenshi mu beguye bari baragiriwe inama ngo bisubireho ariko ntibumva.

Hari n’abasabwe kwirengera amakosa yabo, bo bahitamo kwegura kubera ubwoba ko byazabagaruka.”

Kubera ibi bibazo, abadepite 79 ku wa 12 Mutarama 2017 batangiye ingendo z’iminsi 10 mu baturage zigamije gukora isuzuma rya gahunda za Leta na gahunda zigenewe abaturage.

Ni isuzuma rya gatatu abadepite bakoze rigamije kureba ibyo inzego z’ibanze zikora no kugenzura aho gahunda za Leta zigeze zishyirwa mu bikorwa.

Uru ruzinduko, nubwo rusa n’izo basanzwe bakora, rwo rurihariye kuko runagamije kuryoza abayobozi ibyo batubahirije mu nshingano zabo.

Abbas Mukama, Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, avuga ko izi ngendo zigamije gushimangira ko hari imiyoborere myiza no gusaba abayobozi bateshutse ku nshingano zabo kwegura.

Mbere y’uko batangira izo ngendo, Depite Mukama, yagize ati “Kwegura k’umuyobozi wananiwe inshingano ze n’intambwe nziza mu miyoborere myiza. Dukeneye abayobozi batanga umusaruro gusa, abadashoboye akazi nta cyo baba bamara.”

Depite Mukama Abbas avuga ko kwegura wananiwe inshingano ari intambwe mu miyoborere myiza
Depite Mukama Abbas avuga ko kwegura wananiwe inshingano ari intambwe mu miyoborere myiza

Hagati aho, abayobozi begujwe ngo ntibizarangirira mu gusinya inyandiko z’ubwegure gusa, kuko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka avuga ko bakwiye gukurikiranwa ku makosa yose bakoze mu izina ry’ubuyobozi bakabiryozwa mu nkiko.

Leta yatakarije miliyoni 99 mu manza yatsinzwe hagati ya 2015-2016 dore ko yatsinzwe 24% mu manza 515, inyinshi zikaba zari zishingiye ku kwica amategeko agenga umurimo.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikaba irimo gusaba ko abayobozi bashoye Leta mu manza bagatuma amafaranga aturuka mu misoro y’abaturage akoreshwa nabi nk’uko Umugenzuzi w’Imari ya Leta yabigaragaje muri raporo y’umwaka ushize, bagezwa imbere y’ubutabera bakabiryozwa.

Evode uwiringiyimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, m’Ukuboza 2016 yavuze ko guverinoma itazirengera igihombo giturutse ku makosa akorwa n’abakozi ba Leta.

Yagize ati “ Ntituzemera ko Leta yishyura kubera amakosa yakozwe n’abakozi bayo. Tuzafatira imitungo ya buri wese uzagaragaraho amakosa mu kazi, kugira ngo abiryozwe”.

Byakunze kugaragara ko abaturage babaza ibibazo byinshi igihe Perezida Kagame yabasuye
Byakunze kugaragara ko abaturage babaza ibibazo byinshi igihe Perezida Kagame yabasuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

leta y’igihugu=abaturage bacyo,igihano leta igomba gutanga kubera umuyobozi mubi ntikigomba gutangwa n’abaturage(imisoro yabo) ahubwo hakwiye gukurikiranwa uwo muyobozi akaba ariwe utanga ikiru.

cyuma yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka