Donald Trump yatorewe gusimbura Obama

Danald Trump niwe watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) nyuma yo gutsinda Hillary Clinton ku majwi 276 kuri 218.

Donald Trump ageza ijambo ku Banyamerika nyuma yo gutangazwa ko ariwe watsinze
Donald Trump ageza ijambo ku Banyamerika nyuma yo gutangazwa ko ariwe watsinze

Ayo majwi yatangajwe nyuma y’amatora yabaye ku itariki ya 08 Ugushyingo 2016.

Trump abaye perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika asimbuye Barack Obama wayoboye icyo gihugu mu gihe cya manda ebyiri.

Nyuma yo kwegukana intsinzi, Trump yijeje Abanyamerika ko azaba perezida w’Abanyamerika bose.

Trump yarushije amajwi Clinton mu buryo bugaragara
Trump yarushije amajwi Clinton mu buryo bugaragara

Donald Trump ni umuherwe ukomora cyane ubutunzi bwe mu bwubatsi (Real estate developer) no mu biganiro bya televiziyo.

Yavukiye i Queens muri New York mu mwaka wa 1946. Mu mwaka wa 1971 yagize uruhare mu kubaka no gucuruza amazu muri Manhattan.

Mu 1980 yuzuza Grand Hyatt ari na yo yamugize icyamamare gikomeye mu by’ubwubatsi mu Mujyi wa Manhattan.

Trump yashimiye Clinton bari bahanganye
Trump yashimiye Clinton bari bahanganye

Muri 2004, Trump ni bwo yatangiye kugaragara kuri televiziyo mu kiganiro gikunzwe cyane “The Apprentice” kivuga ku byamamare.

Nyuma gato yaje gutangira gukunda ibya politiki, maze bitunguranye muri 2015 atangaza ko azahatanira kuyobora Leta Zunze z’Amerika ahagarariye Ishyaka ry’Abarepubulikani (Republican Party).

Abenshi babifashe nk’amashyengo kuko yari amenyerewe mu bucuruzi akaba yari umwere muri politiki.

Trump yatunguye benshi

Abantu batangiye kubona ko bikomeye amaze guhigika abo bari bahanganye mu ishyaka rye ry’Abarepubulikani. Nyamara yarakoreshaga imvugo zikakaye zuzuye ivanguraruhu no kunnyega ibikomerezwa muri politiki ku isi.

Trump n'umuryango we nyuma yo kwegukana intsinzi
Trump n’umuryango we nyuma yo kwegukana intsinzi

Ikindi cyatunguranye n’uburyo mu iturufu yagenderagaho harimo no gukorana na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, umwanzi ruharwa wa Leta Zuze Ubumwe z’Amerika.

Ibihangange muri politiki birimo n’abayoboyeho Amerika barimo n’abari bahagarariye Ishyaka ry’Abarepubulikani, baramuhagurukiye bamwamagana mu bitangazamakuru ndetse banamuteza itangazamakuru n’abagore baramuharabika.

Ishyaka rye ritangira kumusaba gukuramo kandidatire ye ariko Donald Trump, n’icyizere cyinshi abatera utwatsi.

Abashyigikiye Trump basazwe n'ibyishimo
Abashyigikiye Trump basazwe n’ibyishimo

Mu bihe byanyuma byo kwiyamamaza, Hillary Clinton bari bahanganye inzego z’iperereza ibikorwa bye zabimennyemo amazi zitangaza ko zigiye gukora iperereza ku “e-mail” yagiye yohererezanya n’abantu ari mu kazi, agakoresha aderesi ya e-mail ye bwite.

Cyakora FBI yaje gutangaza ko nta cyasha imubaraho kuko yasanze nta mabanga ya Leta yagendeye muri ubwo butumwa.

Trump yari yifitiye icyizere

Mu ijambo rye rya nyuma risoza ibikorwa byo kwiyamamaza, Donald Trump yabwiye abamushyikiye bose ko azatsinda amatora kuko ibyirirwaga bica mu bitangazamakuru ari ibihimbano by’abanyapolitiki batamushaka.

Yagize ati “Biriya byegeranyo byose mwabonye byagiye bitambuka bishyira Hillary Clinton imbere mu majwi ni ibihimbano. Ni ibinyoma itangazamakuru ryafataga rigatera aho, nta muturage bigeze babaza.”

Ni byo byaje kwigaragaraza kuko Trump yatsinze amatora muri Leta zikomeye nyinshi umukandida w’Abademokarate, Hillary Clinton yari yamaze kwizera ko ari ize.

Abari bashyigikiye Hillary Clinton batunguwe n'ibyavuye mu matora bararira
Abari bashyigikiye Hillary Clinton batunguwe n’ibyavuye mu matora bararira

Kuri ubu isi yose ihanze amaso icyo ubuyobozi bwa Trump buhatse kuko yigaragaje nk’umuyobozi ushaka impinduka haba muri politiki y’imbere mu gihugu no muri politiki y’ububanyi n’amahanga.

Bimwe mu byo yibukwaho bikomeye harimo kuba yaravuze ko natorwa azahita acyura abanyamahanga bose baba muri Amerika batagira ibyangombwa.

Kuba yiteguye gukorana bya hafi na Perezida w’Uburisiya, Vladimir Putin no kuba azahirika abaperezida b’Afurika barambye ku butegetse nka Museveni wa Uganda na Robert Mugabe wa Zimbabwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Congz to TRUMP but I think his way of ruling will affect Americans in long run

Loïc yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

BAMWE BAJYÀGA BÀKORA AMAKOSA BAKAJYAG UHUNGRA MURI ÀMERICA AKÀBO KASHOBOTSE PEE NÀHO IBYUMÙGÀBANE WAA FRICA NÀ MUSEVEN URIHÀRIYA!!! NDATEGERÈJE NZABA NDEBA

LIONEL GENTIL yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

burya koko ngo umwana wanzwe niwe ukura!Ukuntu hafi isi yose yamwamaganaga!Gusa mfite amatsiko yo kureba ukuntu ubutegetsi bwe buzamera.Gusa TRUMP arabe adakomeje ibya ya madiscour ye kuko ntiyaba ari umuyobozi ahubwo yaba ari umunyagitugu!

Vincent Twagirayezu yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

ntagitangaza kirimo ko thrump atsinda amatara.abimukira ɓatagira ibyangibwa baragowe

emmanuel donald yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

Congratulations to Trump. Ariko rero ibyo guhirika abaperezida b’ibindi bihugu byo sinamushyigikira if he is proud to be elected in transparency. Vox Populi, Vox Dei. Ibitekerezo n’inama nziza yagira ibihugu ngo birwanye igitugu ni byo yashyira imbere, naho ubundi guhirika byangiza byinshi kurusha ibyo byagakijije. Libya harya ubu abaturage bari mu mudendezo?

H.Gaetan yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

Byose birashoboka!!!! gusa biratunguranye .

Mugiraneza Bonaventure yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka