Aba-Islam bo mu Rwanda ngo babohowe inshuro ebyiri

Umuryango w’Aba-Islam mu Rwanda (RMC) uvuga ko Leta y’Ubumwe yababohoye kimwe n’abandi Banyarwanda ikanababohora mu buryo bw’idini.

Aba-Islam bo mu Ntara y'Amajyepfobasoreje igisibo mu Karere ka Nyanza.
Aba-Islam bo mu Ntara y’Amajyepfobasoreje igisibo mu Karere ka Nyanza.

Byatangajwe n’Umuyobozi wa Islam mu Karere ka Nyanza, Sheikh Kabiriti Assuman, tariki 06 Nyakanga 2016 mu busabane bwahuje Aba-Islam n’inshuti zabo hamwe n’abayobozi bo mu nzego bwite za Leta bo mu Ntara y’Amajyepfo.

Sheikh Assumani Kabiriti yishimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera, by’umwihariko muri Islam abereye umuyobozi mu Karere ka Nyanza.

Yagize ati “Twabohotse nk’abandi Banyarwanda tunabohoka nk’Aba-Islam batari bazi inkomoko yacu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni yo mpamvu kutabyishimira byaba ari ukunyagwa zigahera”.

Yakomeje avuga ko mbere je Jenoside yakorewe Abatutsi, umunsi wo gusoza igisibo cya “Ramadhan” utahabwaga agaciro nk’uko muri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda bimeze.

Yunzemo ati “Ndi muto mu bantu turi kumwe muri ubu busabane ariko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nta radio nigeze numva yifurije Aba-Islam umunsi mukuru wabo”.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, wifatanyije n’Aba-Islam bo mu Ntara y’Amajyepfo muri ubwo busabane, avuga ko Aba-Islam ari bamwe mu bantu bari barahejwe mu gihugu bakitwa amazina atuma bafatwa nk’indyarya bagatakarizwa icyizere mu bo babana.

Ati “Aba-Islam imirimo bari bazwiho ni ubushoferi n’ubukanishi bw’amamodoka ariko nta mu-Islam wabaga depite, senateri, umucamanza, umuganga ukomeye cyangwa ngo ayobore akarere nk’abandi.”

Kayiranga Muzuka Eugène, Umuyobozi w’Akarere ka Huye akaba yari n’intumwa y’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo muri ubwo busabane, yasabye Aba-Islam bo muri iyo ntara gukomeza gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka amahoro arambye mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka