Kurya iby’umuturage ni ukwikorera umuvumo- Minisitiri Kaboneka

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyepfo barasabwa kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo bakirinda kwikorera amarira n’imivumo yabo.

Babisabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, ubwo kuri uyu wa 05 Mata 2016, yifatanyaga na bo mu Nama Ngishwanama y’Intara y’Amajyepfo yabereye mu karere ka Huye.

Minisitiri Kaboneka yibukije abayobozi b'inzego z'ibanze ko kurya iby'umuturage ari ukwikorera umuvumo.
Minisitiri Kaboneka yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko kurya iby’umuturage ari ukwikorera umuvumo.

Minisitiri Kaboneka yabasabye kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo anabibutsa ko umuyobozi uhemukira umuturage akamutwara ibyari bimugenewe aba yikururira umuvumo.

Ati ”Duhitemo neza. Iyo wahemukiye umuturage ugatwara ibyari bimugenewe ni umuvumo. Iyo mivumo mwikorera murayijyana hehe!”

Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi kwirinda ko abaturage bayobora bababonamo indi shusho itari iy’ubuyobozi, ahubwo bagasabana na bo, bakabafata nk’abafatanyabikorwa kuko ari bwo ibyo bakora byose bizashoboka.

Ati ”Twirinde ko abo tuyobora batubonamo indi shusho itari iy’ubuyobozi. Ishusho y’ubusambo, kwikunda, kutabegera no kutabumva, ahubwo tubabone nk’abafatanyabikorwa”.

Abayobozi b'inzego z'ibanze biyemeje gukemura ibibazo byose bibavugwaho bagaha abaturage serivisi nziza.
Abayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje gukemura ibibazo byose bibavugwaho bagaha abaturage serivisi nziza.

Icyakora, Minisitiri Kaboneka yanavuze ko ibi bitavuze ko abayobozi batagomba guhana abanyamakosa igihe bagaragaye, kuko na byo ngo ari kimwe mu biranga umuyobozi nyawe, gusa abasaba kujya babikora binyuze mu mucyo.

Ati ”Aho bibaye ngombwa niba ari uguhana hakabamo guhana ariko binyuze mu kuri bitajemo kurengana”.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bitabiriye iyi nama bavuze ko basanze hari byinshi koko bakoraga nk’amakosa, icyakora biyemeza ko bagiye kwikosora kugira ngo abaturage bayobora barusheho gutera imbere, kandi na bo boroherwe mu kazi.

Kanyarubindo Jean Baptiste, uyobora Akagari ka Gatobotobo mu Murenge wa Mbazi ho mu Karere ka Huye yabwiye Kigali Today ko amakosa yaragaragaye mu nzego z’ibanza ngo nubwo atari kuri bose.

Ati “”Gusa icy’ingenzi ni uko tugiye kuyakosora nk’intore tukubaha abaturage bacu, kandi intore ntizuyaza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka