Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022 yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu agirira muri Repubulika ya Congo (yahoze yitwa Congo Brazzaville).
Perezida Paul Kagame, mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Mata 2022, yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro), impapuro zemerera ba Ambasaderi ba Tanzania na Libya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, yageze i Livingstone mu murwa w’ubukerarugendo, muri Zambia, akaba ari ho yatangiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu Misiri, ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022, ubwo yakirwaga na Perezida Abdel Fattah Al-Sisi w’iki gihugu, mu ngoro ya Al-Ittihadiya.
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Misiri, bikaba biteganyijwe ko agirana ibiganiro na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yohereje ubutumwa bwihanganisha Uganda nyuma yo kubura uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Hon. Jacob Oulanyah.
Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente aratangaza ko gufungura imipaka no gutsura umubano n’ibindi bihugu, ari byo biri gutuma muri iyi minsi abayobozi b’u Rwanda n’ibihugu bituranyi bari kugenderana cyane.
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye mu biro bye Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda mu biro bye kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira, izo ntumwa zikaba zari zimushyiriye ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.
Inkuru zasohotse mu bitangazamakuru bitandukanye zivuga ko uwabaye Perezida wa Zambia mu myaka ya 2008-2011, Rupiah Banda, yitabye Imana.
Dr Vincent Biruta wari usanzwe ayobora Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) yongeye gutorerwa kuriyobora mu yindi manda y’imyaka itanu iri imbere. Amatora y’abagize komite nyobozi y’ishyaka PSD yabaye tariki 27 Gashyantare 2022, kikaba ari kimwe mu bikorwa byari biri kuri gahunda muri Kongere (...)
Ubuyobozi bw’Umuryango Pan-African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, uharanira gukorera hamwe kw’Abanyafurika bagamije kuva mu bukene no guharanira imibereho n’imiyoborere myiza, buratangaza ko u Rwanda rufite umukoro wo gutuma icyerekezo 2063 cya Afurika kigerwaho.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, avuga ko mu gihe Umukuru w’Igihugu abaturage bamwizera hafi 100%, n’abayobozi bashyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage bakwiye kuba bari kuri icyo kigero kuko bitabaye uko biba ari ukumuhemukira. Yabitangaje tariki 10 Gashyantare 2022, ubwo mu Karere (...)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi kwita ku baturage no kubakorera neza. Yabibasabye ku wa 09 Gashyantare 2022, mu nama yagiranye n’abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Ngoma kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Akagari.
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) wakuyeho icyemezo cyari cyafashwe mu 2016, cy’ibihano byari byafatiwe u Burundi, nko guhagarika imfashanyo y’amafaranga arimo n’ayari agenewe inzego za Leta.
Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’umupaka w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe warafunzwe cyane cyane uwa Gatuna, dore ko ari n’umwe mu mipaka ikoreshwa cyane. Yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya mishya.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi, yaboneyeho no kugaragaza uko umubano w’u Rwanda n’abaturanyi uhagaze.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022 yagiranye ibiganiro na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta i Nairobi, baganira ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse no ku mubano w’ibihugu byo mu Karere.
Ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, u Rwanda nibwo rwatangaje ku mugaragaro ko umupaka wa Gatuna uzafungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 nyuma yo gufungwa ku ya 28 Gashyantare 2019, bivuze ko wari umaze imyaka itatu ufunzwe.
Abapasiteri, ba Bishop ndetse na Cardinal bari mu cyumweru cy’isengesho. Muri iki Cyumweru, by’umwihariko ku mugoroba wo ku itariki 24 Mutarama 2022, byari bidasanzwe kubona ubufatanye bwari hagati y’abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye, bafatanya gusingiza Imana.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, yitabiriye ikiganiro ku bijyanye n’uburyo habaho ubufatanye mu kunoza ibirebana n’urujya n’uruza hagati ya Afurika n’u Burayi. Iki kiganiro cyateguwe na fondasiyo ya Afurika n’u Burayi.
Hari abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bavuga ko bagisiragizwa igihe bakeneye serivisi mu nzengo z’ibanze. Abo baturage bavuga ko atari kenshi umuntu akenera serivisi ku kagari, ku Murenge cyangwa ku karere ngo ayibonere igihe kuko bimusaba gutegereza umwanya, hakaba n’igihe ataha atayibonye bikamusaba (...)
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, muri Tanzania habereye umuhango wo gusangira ku meza amwe ku badipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania na Perezida Samia Suluhu Hassan.
Ambasaderi w’u Buholandi mu gihugu cya Tanzania, Weibe de Boer yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda Major General Charles Karamba, uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.
Ibiganiro bya nyuma biharura inzira ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwinjira mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byatangiye ku mugaragaro.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye Village Urugwiro, Adonia Ayebale, uyu akaba ari Ambasaderi wa Uganda mu muryango w’Abibumbye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yageze muri Congo-Brazzaville, aho yitabiriye Inama y’Ibihugu byo mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS).
Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’umujyanama wa Ibrahim Boubacar Keita uherutse guhirikwa ku butegetsi bwa Mali, yatangaje ko uwo Ibrahim Boubacar Keita yitabye Imana, akaba yari afite imyaka 76 y’amavuko.
Mu cyumweru gitaha kuva tariki 17 -21 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame biteganyijwe ko azitabira inama ikomeye yateguwe n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum, WEF), izibanda ku bibazo byugarije Isi nyuma y’imyaka ibiri imaze yibasiwe n’icyorezo cya COVID-19.