Biyemeje guhagurukira abaka abaturage ruswa

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gakenke barasabwa kuba abanyamuryango nyabo bakarushaho gukora ibikorwa bitezimbere Abanyarwanda.

Mu nteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gakenke yo kuri uyu wa 24 Mata 2016, Hon Musabeyezu Narcisse, wari intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkontanyi, yabasabye kuba abanyamuryango nyabo baharanira imibereho myiza ya buri Munyarwanda.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gakenke biyemeje guca akarenga gakorerwa abaturage.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gakenke biyemeje guca akarenga gakorerwa abaturage.

Yagize ati “Tugomba kuba maso, tugomba kuba Abanyamuryango b’ukuri! Twebwe abanyamuryango ba FPR twagombye kumenya ko buri Munyarwanda wese ari uw’agaciro!”

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muNtara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, we yasabye abanyamuryango gukunda FPR bakayikorera.

Ati “Nimureke dukunde RPF yacu tuyikorere tube abanyamuryango nyabo, twe kuba abanyamuryango b’akazuyazi. Indirimbo tube tuzihoreye dukore ibikorwa byiza bituma icyubahiro umukuru w’igihugu akwiriye na RPF byigaragaza mu baturage kubera ko ibyo baba bagenewe, uko bayobowe n’uko bakemurirwa ibibazo bimeze neza.”

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, asaba abanyamuryango ba FPR kurushaho gukunda umuryango wabo no kuwukunda.
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, asaba abanyamuryango ba FPR kurushaho gukunda umuryango wabo no kuwukunda.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gakenke bavuga ko bagiye kubahiriza inshingano zabo barwanya akarengane ako ari ko kose gakorerwa umuturage.

Tunezerwe Dan, Umunyamuryango wa FPR inkotanyi mu Murenge wa Busengo, avuga ko bagiye kurushaho gusobanurira abaturage gahunda zibakorerwa n’uburyo zibageraho.

Yagize ati “Tugiye kumanuka tujye mu midugudu, tubwire abaturage ko niba hari nk’inka igiye gutangwa, itangwe ku buryo buboneye, niba hari uwo batse akantu atubwire.”

Muri iyi nteko hanabereyemo umuhango wo gutora abayobozi ba komisiyo z’ubukungu n’imibereho myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka