Yafatiwe mu rugo rw’abandi akekwaho gusambana n’umugore waho

Umusore wo mu Karere ka Karongi yafashwe n’abaturage mu rugo rw’abandi bamushinja kuza kuhasambanyiriza umugore wa ny’iri urwo rugo.

Umugore n'umusore bashinjwa gusambana.
Umugore n’umusore bashinjwa gusambana.

Byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu tariki 31 Kanama 2016, mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi umusore. Bivugwa ko yitwikiriye ijoro akajya gusambanya umugore w’abandi, kuko azi ko nyir’urugo ataha muri wikendi gusa avuye mu kazi.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yahageraga mu masaha ya saa sita z’ijoro, imbaga y’abaturage na nyir’urugo arimo bari barugose, bamaze gushyira ingufuri inyuma kugira ngo abarimo batabasha gusohoka ubuyobozi bamenyesheje butarahagera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibirizi yahageraga ahagaze mu idirishya, yabajije ushinjwa gusambanya umugore w’abandi wari mu cyumba niba ashobora gusohoka, amusubiza ko bidashoboka kubera imbaga iri aho hanze.

Abaturanyi bari benshi ku rugi bategereje kureba uko uwo bashinja gusambanya umugore w'abandi asohoka.
Abaturanyi bari benshi ku rugi bategereje kureba uko uwo bashinja gusambanya umugore w’abandi asohoka.

Nyuma yo guhuruza umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, nawe yasabye uyu mugabo gusohoka, arabyemera. Amubajije icyo yaje gukora aho, ntiyamuhishe kuko yamubwiye ko asanzwe akundana n’uwo mugore kandi akunda kuhaza.

Yagize ati “Mba naje kureba umukunzi wanjye, si ubwa mbere ndaza kandi tukishimana kuko uwari wamushatse yamutaye.”

Uyu mugore ushinjwa guca inyuma y’umugabo we, nawe avuga ko umugabo we afite abandi bagore nubwo atavuga abo ari bo.

Umugabo we ariko avuga ko kuba umugore amuca inyuma atari bishya kuko amaze igihe abibona akabura gihamya yo gusaba ko batandukana, ariko hahakana ko nawe yaba afite izindi ncoreke.

Avuga ko ku munsi wari wabanje yatashye akahasanga uwo mugabo yita incoreke y’umugore we ariko agahita agenda akahamusiga. Avuga ko yababeshye ko asubiye mu kazi ariko yari yarangije gushyiraho ubugenzuzi, kugira ngo abone gihamya.

Uyu mugore n’uwo bashinjwa gusambana ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera, mu gihe bagitegerejwe gushyikirizwa ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

Ariko nge nfite ikibazo!niba umuntu afashwe ari mukuru batamufashe kungufu nicyaha?ahubwo bige biha abagabo isomo ko hari inshingano zabananiye!aho mwarebye ibifitiye igihugu akamaro muririrwa mubidafite akamaro

Dorothe yanditse ku itariki ya: 31-08-2016  →  Musubize

ubundi iminsi y’igisambo irabaze,mbega ngo umusore araseba!!!!biragayitse cyane.nizereko uwo mugabo bahita babatandukanya.murakoze!!!!

Thomas yanditse ku itariki ya: 31-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka