Nyagatare: Yanze gutaha inzu ye ngo atinya urupfu

Ndazigaruye Faustin, wo mu Mudugudu wa Cyenjojo mu Murenge wa Rwempasha muri Nyagatare bamusanganye itaka ry’inzu n’iryo mu murima we arishyiriye umupfumu ngo wamubwiye ko byarozwe ndetse ngo inzu ayitashye yahita apfa.

Itaka bafatanye Ndazigaruye arishyiriye umupfumu.
Itaka bafatanye Ndazigaruye arishyiriye umupfumu.

Ku wa 27 Kanama 2016, abaturage bakoraga umuganda ku nkengero z’Umugezi w’Umuvumba bamwambuye agakapu yari afite bakeka ko ari ibiyobyabwenge afitemo basanga ari itaka, avuga ko yari ashyiriye umuvuzi we mu Karere ka Musanze.

Ati “ Iri taka n’iry’inzu yanjye nujuje yambwiye ko bayintegeyemo nyitashye nahita mpfa. Ubutaka na bwo baraburoze ntibwera abandi bareza jye reka da! Ndarimushyiriye ngo amvure.”

Bamwe mu baturage twaganiriye bo bavuga ko imyemerere ya Ndazigaruye Faustin igaragaza ubuyobe n’ubujiji bwinshi.

Uwitwa Mutabaruka Stanislas agira ati “Umwana w’umuntu ntarindwa n’abapfumu, baramurya ibyo yakabaye atungisha umuryango we, baramuteranya n’abaturanyi kandi ikibabaje azapfa asigire abamukomokaho umurage mubi.”

Musabyemariya Domitillem, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, asaba abaturage kwirinda ababashuka bagamije kubrya utwabo bababeshya ko barozwe ngo babavure.

Yemeza ko abakijya mu bapfumu ari ubujiji bubibatera kandi bituma umuntu yangiza ibye bakabirira ubusa.

Ati “’Iby’abapfu biribwa n’abapfumu!’ Umuntu iyo arwaye ajya kwa muganga akavurwa agakira. Kwikorera itaka nk’uko ni ubuyobe kandi abaturage bamenye ko nta kamaro k’abapfumu uretse kubarya ibyo baruhiye.”

Ndazigaruye Faustin avuga ko uwo mupfumu yamumenye umwaka ushize amuvuzaho abana n’umugore ngo bari bararozwe.

Avuga ko atari yakamuciye amafaranga ndetse ataranamubwira abamurogeye inzu n’ubutaka. Kujya kuri uwo mupfumu ngo bimusaba amafaranga atari munsi y’ibihumbi 5 y’urugendo.

Nyuma yo gusubika urugendo ku wa gatandatu ushize kubera ko yasanze imodoka inyura i Gicumbi itakoze kubera umuganda, Ndazigaruye yatubwiye ko ruzasubukurwa ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko hano muyuganda barakora cyane kdi barabemera.

alias yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

ibyabapfu biribwa n"abapfumu koko

Ndayiringiye jean Damascene yanditse ku itariki ya: 6-10-2016  →  Musubize

UYUMUNU ARASEKEJE NTAGO AZI IBYABAPFUMU

ALIAS yanditse ku itariki ya: 4-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka