Yitabaje Polisi nyuma yo gusohokana umukobwa akanga kumufasha kwishyura fagitire

Kwishyura fagitire ku bantu bakundana basohokanye, bakajya gusangira muri za resitora n’ahandi, hari ubwo bibyara ibisa n’impaka, kuko hari abantu bamwe batekereza ko kwishyura fagitire biba ari inshingano z’abasore cyangwa abagabo, uko fagitire yaba ingana kose, mu gihe hari abandi bavuga ko abakundana bagiye gusangira baba bakwiye gufatanya kuyishyura.

Uko abantu babyumva kose, yaba abashyigikiye ko fagitire iba igomba kwishyurwa n’abagabo bonyine, yaba abumva ko yasangirwa hagati y’abasohokanye bombi, ntabwo bikunze kubaho ko impaka zishingiye ku kwishyura fagitire zisaba kwiyambaza Polisi, ariko mu Burusiya biherutse kubaho, bifatwa nk’ikintu gitangaje cyane cyane ku bakoresha imbuga nkoranyambaga babibonye.

Umugabo w’imyaka 28 wo mu Mujyi wa Moscow aherutse gushyikiriza Polisi ikirego cy’umugore basohokanye bwa mbere mu rwego rwo kurambagizanya, bakajya gusangira muri Resitora, yarangiza akanga ko bafatanya kwishyura fagitire.

Uwo mugabo yavuze ko uwo mugore bari basohokanye bwa mbere, bamenyaniye kuri interineti, ubwo bakaba bari bagiye gusangira bwa mbere mu rwego kugira ngo barusheho kumenyana nk’abantu bakundana, yarangiza akanga ko bafatanya kwishyura fagitire yari 16.000 by’Amarubure ‘rubles’ (Amadolari ya Amerika 165), ni ukuvuga asaga gato ibihumbi 200 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Uwo mugabo utaratangajwe amazina, yabwiye Polisi ko hari hashize ibyumweru bikeya amenyanye n’uwo mugore kuri interineti, nyuma kugira ngo barusheho kumenyana bakiyemeza kujya gusangira kuri Resitora iri mu Mujyi wa Moscow iri ahitwa Mira Avenue.

Gusangira kwabo ngo byagenze neza rwose, ariko bazanye fagitire nibwo ibintu byose byahindutse, kuko umugabo yasabye ko bafatanya kwishyura fagitire ku buryo bungana, umugore arabyanga, avuga ko umugabo ari we wakomeje gutumiza ibintu binshi byo kurya no kunywa, bityo ko agomba kwishyura fagitire yose wenyine.

Nyuma yo gutongana mu minota mikeya ku kibazo cyo kwishyura fagitire, bivugwa ko uwo mugore yahise ahaguruka akisohokera akagenda, agasiga uwo mugabo arwana no kwishyura iyo fagitire. Gusa na we akiva aho, ngo yahise yerekeza kuri Polisi gutanga ikirego, arega uwo mugore.

Icyakora umwanzuro Polisi yatanze kuri icyo kibazo ntiwahise umenyekana nk’uko ibitangazamakuru byashyize hanze iyi nkuru bibivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

icyo nicyo gishobora ubugabo bwihagararaho utumiye umugore ngo musangire niwowe wishyura nawe yagutumira ngo musangire akishyura ugomba gutinyuka ukamubaza mbere ko aza kwishyura atari ibyo niyo Facture wayishyura bisaba kujyayo hali akantu wibitseho abagore ifaranga ryabo riravuga niyo yagira miliyari naho uragiye uramiraguye ibihumbi 200 mukabali umunsi umwe Facture yaza ukavuza induru nubundi uba uli imbwa iraho gusa

lg yanditse ku itariki ya: 2-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka