Yishimiye kongera kubarwa mu bazima nyuma y’imyaka 28 afatwa nk’uwapfuye

Muri Brazil, umugabo w’imyaka 71 yatangajwe ko yapfuye mu 1995, hashingiwe ku buhamya bw’uwahoze ari umugore we ndetse n’abatangabuhamya babiri. Yari amaze imyaka 28 y’ubuzima bwe, mu mategeko afatwa nk’uwapfuye, ariko akishimira ko byakemutse ubu abarwa mu bazima.

Yishimiye kongera kubarwa mu bazima
Yishimiye kongera kubarwa mu bazima

Tariki 16 Kanama 2023, nibwo icyemezo cy’uko uwo mugabo witwa Manoel Marciano da Silva yapfuye cyateshejwe agaciro, nyuma y’urubanza rwari rumaze imyaka ibiri aburana.

Abayobozi ba Brazil bavuga ko byari byaremejwe ko yapfuye agashyingurwa mu irimbi rya Leta rya Augustinópolis, mu gace ka Tocantins, mu myaka 28 ishize. Gusa yaje kugira ibibazo bikomeye mu myaka ibiri ishize, ubwo yananirwaga kubona amafaranga ye ya pansiyo, atanemererwa guhabwa ubuvuzi bw’ubuntu hashingiwe ku bwishingizi bwe.

Ubwo ngo nibwo yatangiye gukora iperereza ku ‘rupfu rwe’, ashaka kumenya uko byagenze ngo atangire gufatwa nk’uwapfuye kandi akiriho. Nyuma yaje gusanga ari uwahoze ari umugore we wabikoze ndetse n’abandi batangabuhamya babiri, babitangarije abayobozi.

Inkuru dukesha ‘odditycentral.com’ ivuga ko bidasobanutse neza, icyateye uwo wahoze ari umugore wa Manoel gutangaza ko umugabo we yapfuye icyo gihe mu 1995. Ariko Manoel avuga ko yamenye ko afatwa nk’uwapfuye mu 2012, ubwo bari bagiye mu matora y’inzego z’ibanze mu gace atuyemo, yagerageza kujya gutora bakamubwira ko atari ku rutonde rw’abemerewe gutora, kuko ahubwo bigaragara ko yapfuye.

Icyo gihe babimubwira mu matora ngo yumvise atabyitayeho cyane, ariko mu myaka ya vuba aha, ngo nibwo uko kuba afatwa nk’uwapfuye mu mategeko byatangiye kumugiraho ingaruka ku buryo bukomeye.

Manoel Marciano da Silva ngo ntiyashoboraga kubona amafaranga ya pansiyo agenerwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru, ntiyashoboraga gufata za ‘rendez-vous’ zo kwa muganga n’ibindi. Ariko kongera kugaragaza ko ari muzima nibura mu buryo bw’impapuro, ngo byaramukomereye cyane ku buryo atigeze atekereza.

Yafatwaga nk'uwapfuye ndetse n'imva ye ihari kandi ari muzima
Yafatwaga nk’uwapfuye ndetse n’imva ye ihari kandi ari muzima

Byabaye ngombwa ko ashaka umunyamategeko, kugira ngo ajye kumuburanira, icyo cyemezo cy’uko yapfuye giteshwe agaciro, maze nyuma ahabwa icyemezo gishya cy’uko ari muzima.

Hifashishijwe ibimenyetso bya gihanga, birimo n’ibyitwa ‘fingerprints’ kugira ngo bigaragare ko ari muzima, ariko ngo byaje kurangira agarutse mu buzima.

Abana ba Manoel batekereza ko byose byatewe no kuba nyina yarashutswe, kubera ko n’ubu atazi gusoma, ariko ibyo byose ngo Manoel yavuze ko atitaye ku kumenya icyabiteye, ahubwo ko icy’ingenzi ari uko yongeye kubarwa mu bazima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyo mpamvu mu bihugu byateye imbere batemera ko wapfuye batali babona umurambo wawe.N’iyo wagwa mu ndege igashya,bagomba gupima DNA z’abantu bose balimo,kugirango bemeza ko wapfuye koko.Iyo batali babona umurambo bavuga ko umuntu yabuze (missing).N’iyo hashira imyaka 50.Gusa tujye twibuka ko abantu birinda gukora ibyo imana itubuza,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.

masabo yanditse ku itariki ya: 7-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka