Yirukanywe mu kazi kubera gutinda bikabije mu bwiherero

Mu Bushinwa, umugabo yirukanywe n’umukoresha we kubera ko yamaraga umwanya munini cyane mu bwiherero, kandi ari mu masaha y’akazi, aho bivugwa ko yajyaga mu bwiherero akamaramo igihe kiri hagati y’iminota 47 n’amasaha atandatu (6).

Itangazamakuru ryo mu Bushinwa rivuga ko iyo nkuru itangaje, yabaye ku mugabo witwa Wang, wagiye kurega umukoresha we kuko yamwirukanye mu kazi, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bitewe n’uko yamaraga igihe kinini cyane mu bwihererro kandi ari mu masaha y’akazi.

Nyuma yo kubagwa mu kibuno kubera ibibazo by’uburwayi (anorectal issue), uwo mugabo ngo yakomeje kujya agira ububabare no kumva atamerewe neza, nibwo yatangiye kujya amara amasaha hagati y’atatu n’atandatu mu bwiherero buri munsi.

Uwakoreshaga Wang yavuze ko mu gihe cy’iminsi 10, yamaze amasaha 22 mu bwiherero, kuko yamaragamo guhera ku minota 47 kugeza ku masaha 6, hakiyongeraho ibindi birimo gukererwa ku kazi, kuva ku kazi isaha yo gutaha itageze no gusiba akazi. Ibyo bituma sosiyete itaravuzwe izina y’ahitwa Tianjin, ihagarika amasezerano y’akazi yari ifitanye na Wang.

Wang yabazwe mu 2014, ikibazo cyo kujya mu bwiherero agatindamo cyane cyatangiye muri Nyakanga 2015, ubwo yari agarutse ku kazi. Nyuma y’uko iyo Sosiyete yakoreraga imwirukanye, yafashe umwanzuro wo gutanga ikirego mu kwezi k’Ukuboza 2015.

Wang na Sosiyete yakoreraga bagiye mu rubanza rwafashe igihe kirekire, rurangira muri uyu mwaka wa 2023, ubwo urukiko rukuru rwa Tianjin (Tianjin high court ) rwanzuraga ko umwanya uwo mugabo yamaraga mu bwiherero, wari urenze kure uwo umuntu yagombye gukoresha ushoboka mu bwiherero, kuva ubwo ntiyagarutse ku kazi.

Nyuma y’uko iyo nkuru isohotse kuri Internet, yatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bayivugaho ibintu bitandukanye, bamwe bavuga ko ikibazo cy’uwo mukozi cyumvikana kuko yari yarabazwe nyuma akagubwa nabi. Abandi bavuga ko kuba yarirukanywe bifite ishingiro kuko yicaga akazi.

Umwe bakoresha urubuga nkoranyambaga rw’aho mu Bushinwa rwa Weibo, yanditse agira ati “Kujya mu bwiherero amasaha atatu, ane? Ubwo se yabaga yasinziriyemo?” Undi yanditse agira ati “None se ubwo ukora amasaha angahe mu by’ukuri?”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka