Yibye telefone 10 mu rusengero afatwa yarusinziririyemo

Polisi y’ahitwa Osun muri Nigeria, yafashe umujura wiba za telefone uzwi cyane ku izina rya Saheed Abioye, ariko bakunda kwita ‘Anini’, nyuma yo kwiba telefone 10 z’abakirisitu mu rusengero nyuma agahita arusinziriramo.

Polisi y’aho Osun, yavuze ko umunsi uwo mujura afatwa, yagiye mu rusengero afite umugambi wo kwiba za telefone z’abakirisitu, kuko bari bagiye mu masengesho yo kuraramo, ariko nyuma y’uko amasengesho atangiye, aza gusanga yasinziririye aho mu rusengero.

Abazwa na Polisi, Anini yagize ati “Nageze mu rusengero saa kumi z’umugoroba, nicara inyuma, ntegereje ko amasaha agenda kugira ngo nibe telefone z’abantu baza kuzicomeka ku muriro inyuma mu rusengero. Nibyemo telefone 10, ariko ku bw’ibyago byanjye ndasinzira nkanguka saa tatu za mu gitondo”.

Ati “Nakangutse nsanga amasengesho yarangiye, abantu basubiye mu ngo zabo, ni uko mfatwa mu gihe nari ndimo nshaka uko nagenda”.

Anini yanabwiye Polisi ko hari n’izindi telefoni 18 yibye ahantu hatandukanye muri ako gace, nyuma agahita azigurisha.

Polisi yatangaje ko nyuma y’uko afashwe, uwo Anini azahita agezwa imbere y’urukiko byihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka