Yapfuye nyuma y’iminota 10 gusa asezeranye

Muri Amerika, umugabo w’imyaka 48 yikubise hasi nyuma y’uko umutima uhagaze bitunguranye, nyuma y’iminota 10 gusa asezeranye n’umukunzi we.

Yapfuye nyuma y'iminota mikeya asezeranye
Yapfuye nyuma y’iminota mikeya asezeranye

Tariki 19 Kamena 2023, wari umunsi w’ibyishimo by’agahebuzo mu buzima bwa Mae Davis, kuko ari bwo yasezeranye n’umugabo yakunze mu buzima bwe, Toraze Devis, ariko waje guhinduka umunsi w’ibyago bikomeye kuko ari wo munsi yapfushijeho uwo mugabo, bari bamaze iminota mikeya basezeranye nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘New York Post’.

Nyuma gato y’umuhango wo gusezerana, abo bambi bamaze kubwirana amagambo y’uko biyemeje kuzatandukanwa n’urupfu, ibyari ibirori byahindutse umubabaro kuko umugabo yikubise hasi bitewe n’uko umutima wahagaze gukora uko bikwiye, bitewe n’amaraso yipfunditse mu mubiri ntakomeze gutembera ngo agere no mu mutima, nk’uko byaje gutangazwa n’abaganga.

Nyuma y’iminota mikeya yikubise hasi, byaje kwemezwa ko yapfuye. Uwo munsi bari bahisemo gusezeranaho, wari n’umunsi w’isabukuru y’amavuko, birangira ubaye umunsi w’umubabarro kuri we kuko ari wo yapfakayeho.

Umwe mu bakoranaga na nyakwigendera, na we wari muri ubwo bukwe, yagize ati “Wari umunsi mwiza kurusha indi mu buzima bwa Toraze. Nabonaga inseko yari mu maso ye, nkabona ukuntu yari yishimye kandi anezerewe”.

Ibyari ibyishimo byahindutse amarira
Ibyari ibyishimo byahindutse amarira

Uwo mutumirwa wakoranaga na nyakwigendera, yahise atangiza gahunda yo gukusanya amafaranga kuri Interineti, ‘GoFundMe’, kugira ngo yifashishwe mu bikorwa byo gushyingura, gufasha umugeni ubaye umupfakazi mu buryo butunguranye, none akaba agiye kurera abana bari bafitanye wenyine. Nyuma y’iminsi mikeya inyuzemo abantu 500 bamaze gutanga Amadalori 22,000.

Uwo muryango n’ubundi wari umaze minsi uhuye n’ibyago, kuko umubyeyi wa Mae Davis na we yapfuye mu byumweru bikeya mbere y’ubukwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka