Yananiwe kwihanganira ko umugabo amuca inyuma amushyira ku karubanda akoresheje icyapa cyo kwamamaza

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamenye ko umugabo we amuca inyuma ananirwa kumubikira ibanga, afata icyemezo cyo kumushyira ku karubanda akoresheje icyapa gishyirwaho amatangazo yo kwamamaza.

Jennifer yaje kumenya ko Michael, umugabo we hari ukuntu yigenza na Jessica maze ashaka kumuha isomo ahari atazibagirwa mu buzima bwe. Uyu mugore ugaragaza umujinya we mu bikorwa bye yakodesheje icyapa cyo kwamamaza ashyiraho ubutumwa buhamagarira umugabo we kwibanira na Jessica.

Icyo cyapa kiri ku muhanda wa Batttleground i Greensboro muri Leta Zunze Ubumwe gifite ubutumwa bugira buti: “ …Gufata umugabo wanjye aguca inyuma, gura iki cyapa cyo kwamamaza hamwe na konti yo kwizigamira- nta giciro bisaba. Bwira Jessica mwibanire. Bikozwe na Jennifer.”

Nk’uko urubuga www.gentside.com rubitangaza, icyo cyapa cyateje ikibazo mu muhanda aho imodoka zihanyura zose zigenda buhoro cyangwa zigahagarara. Ibi bivuga ko Jennifer yageze ku ntego ye kuko ubutumwa bwe bwageze ku bantu benshi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka