Yakubiswe n’inkuba inshuro ebyiri mu minota itanu ararokoka

Umugabo w’umunyamahirwe yakubiswe n’inkuba inshuro ebyiri mu gihe kitarenze iminota itanu, ararokoka, bifatwa nk’igitangaza.

Inkuba yamusigiye ibikomere
Inkuba yamusigiye ibikomere

Ubundi bivugwa ko nibura umwe mu bantu 15.300 ari we ukubitwa n’inkuba mu buzima, ariko umubare w’abantu bakubitwa n’inkuba inshuro ebyiri mu buzima bwabo wo ni muto cyane kuko ni abantu bakeya cyane.

Hari kandi imvugo ikunze kumvikana ko ngo inkuba idakubita ahantu hamwe inshuro ebyiri, ariko hari ubwo habaho ikintu kidasanzwe kandi kibaho gakeya mu buzima, nk’ibyabaye kuri uwo mugabo wo mu Bushinwa wakubiswe n’inkuba kabiri mu minota mikeya.

Uwo mugabo witwa Liu Nan yari hanze y’inzu ye ahitwa i Zunyi, mu Ntara ya Guizhou mu Bushinwa, ubwo yabonaga umurabyo usa n’umweru, ahita yikubita hasi atakaza ubwenge.

Agwa bwa mbere ngo yahise agarura ubwenge nyuma y’akanya gato, ariko mu gihe yari atarasubira mu nzu, ngo yongeye gukubitwa n’inkuba.

Nyuma yo kugarura ubwenge ku nshuro ya kabiri ku buryo bw’igitangaza, Liu yasanze umugore we n’abana be, bamuhagaze iruhande barira cyane.

Liu yahise yumva ko inkuba yamukubise, ahamagaza imbangukiragutabara, ahita ajyanwa kwa muganga ku bitaro byo hafi y’aho atuye.

Ageze ku bitaro, abaganga bemeje ko yakubiswe n’inkuba bitari rimwe ahubwo ari kabiri, afite ibisebe bw’ubushye bw’aho iyo nkuba yamutwitse ku birenge, mu mbavu ndetse no ku kibuno.

Liu yagize ati, “ Nahise nikubita hasi, bifata akanya gato ndeguka, inkuba yongera gukubita insubiza hasi. Nubwo nari mbizi ko nafashwe n’ibintu bisa n’amashanyarazi, sinari nzi ko biri no mu butaka”.

Inkuru dukesha Odditycentral.com ivuga ko nk’uko bikunze kugenda ku bantu bakubiswe n’inkuba, ibasigira ibisebe by’ubushye ku ruhu, na Liu Nan yasigaranye ibyo bisebe by’ubushye bwo ku rwego rwa gatatu (third-degree), akaba agiye kumara ukwezi arokotse urupfu ku buryo bw’igitangaza, ariko aracyafite ibisebe.

Gusa ibyo bisebe biragenda byoroha, kandi na we ngo yiyumva nk’umunyamahirwe adasanzwe kuba akiriho nyuma y’ibyamubayeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka