Yakize indwara yari amaranye imyaka itanu nyuma yo gukingirwa Covid-19

Umugabo wo mu Buhinde wari umaze imyaka itanu atagenda, atanavuga kubera impanuka y’imodoka, yongeye kubishobora byombi nyuma yo gukingirwa Covid-19.

Umugabo w’Umuhinde yari yaratakaje ubushobozi bwo kugenda ‘paralyzed’ no kuvuga nyuma y’impanuka y’imodoka yakoze mu myaka itanu ishize, none ubu biravugwa ko yongeye kugenda no kuvuga nyuma guhabwa urukingo rwa Covid-19.

Hari inkuru zikomeza kumvikana z’abavuga ko baguwe nabi nyuma yo gukingirwa Coronavirus, ariko umugabo witwa Dularchand Munda, w’imyaka 55, wo mu Buhinde , muri Leta ya Jharkhand, avuga ko nyuma yo guhabwa urukingo rwa Covid-19, ari ikintu cyiza cyamubayeho, nyuma y’imyaka itanu yari ishize adashobora kugenda no kuvuga kubera impanuka y’imodoka yakoze, byatangiye kongera gukunda.

Dularchand yakingiwe Covid-19 ku itariki 4 Mutarama 2022, nyuma y’amasaha makeya akingiwe, ngo yatangiye kongera kumva amaguru ye. Ubu ngo yatangiye kongera kuvuga no kugenda nubwo agenda yifashishije imbago.

Aganira n’Ikinyamakuru cyo mu Buhinde kitwa ‘ANI’ Dularchand yagize ati “ Nishimiye kuba narafashe uru rukingo. Amaguru yanjye yongeye gutangira gukora kuva nahabwa urukingo ku itariki 4 Mutarama 2022. Ijwi ryanjye ryaragarutse n’ibirenge byanjye bitangira kongera gukora.”

Munda Dularchand, ngo yarivuje cyane nyuma yo gukora impanuka mu myaka 5 ishize, ariko ntibyagira icyo bitanga. Ahubwo yatakaje ubushobozi bwo gukoresha igice cyo hepfo cy’umubiri we, nyuma no kuvuga biza kwanga. Nyuma amaze gukingirwa Covid-19, yatangiye kongera kunyeganyeza amaguru ye, bidatinze atangira guhagarara ndetse atera n’intambwe nkeya ariko bamufashije.

Inkuru ya Dularchand Munda yamenyekanye cyane mu Buhinde mu cyumweru gishize, ariko abaganga, bavuga ko bashidikanya kuri uko gukira kumeze nk’igitangaza. Gukira gutyo gusa nyuma y’imyaka itanu umuntu yarabaye ‘paralyzed’ ntabwo ari ikintu cyapfa kwizana gusa, iyo ngo ni yo mpamvu itsinda ry’abaganga ryateranye mu rwego rwo gusesengura uko uwo yari yaramugaye nyuma bakazatanga amakuru asobonura biruseho.

Aganira na Televiziyo yitwa ‘NDTV’ Dr Jitendra Kumar yagize ati “ Birashimishije kubona ibi, ariko bikeneye gusobanurwa n’abahanga mu bya siyansi. Iyo akira indwara yamufashe mu minsi mekeya ishize, byari kuba byumvikana, ariko gukira bitunguranye indwara yari amaranye imyaka isaga ine nyuma yo gufata urukingo Covid-19, biragoye kubyumva”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka