Yahaye akazi uwo yifatiye ashaka kumwiba

Umugabo utuye ahitwa Cerreto Guidi mu Butariyani yaguye gitumo umujura wari winjiye iwe ashaka kwiba, yitabaza polisi iramutwara. Ariko amaze kumenya ko uyu mujura ari umushomeri, yiyemeje kumuha akazi.

Paolo Pedrotti avuga ko yafunguye umuryango agwa ku muntu wari winjiye iwe. Uyu mujura rero ngo yahise atangira gusakuza avuga ko ntacyo yibye, ariko ntibyamubujije guhamagara abapolisi bakaza kumutwara.

Marcello Mucci w’imyaka 54, ngo yinjiye kwa Paolo yibwira ko nta muntu uhari, kandi ngo yagenzwaga no kwiba umuringa wo mu nsinga z’amashanyarazi (le cuivre des fils électriques).

Bukeye bwaho, P. Pedrotti yamenye ko Marcello Mucci wari waje kumwiba ari umushomeri, we n’umugore we bakaba batunzwe na pansiyo y’ubumuga bw’umugore ingana n’amayero 250 buri kwezi.

Ibi byatumye amwandikira ibaruwa yacishije mu kinyamakuru cyo muri ako gace atuyemo, le Tirreno igira iti “Nshuti mujura (…), nyuma y’amasaha makeya wamaze mu buroko, n’iminsi mikeya umaze ufungishijwe ijisho, ndagusabye ngo uzaze iwanjye witwaje imashini ikata ibyatsi nzajya nguhemba amayero 8 ku isaha. Niba ufite umufasha kandi, muzazane kuko hari amazu (appartements) agera kuri 50 akeneye gusukurwa”.

Nyuma yo kujijinganya, M.Mucci yemeye uyu murimo yishimye dore ko n’ubundi akazi ko mu busitani ari ko yari asanzwe akora mbere yo kugira impanuka yamuviriyemo kwirukanwa kuko atari agifite imbaraga zo gukora imirimo isaba ingufu.

Ibaruwa P. Pedrotti yamwandikiye isoza igira iti “Sindi umutagatifu, sindi n’umugaturika, ariko nemera inyigisho za Confucius (umunyabwenge w’Umushinwa): “Wiha umuntu ifi, ahubwo mwigishe kuyirobera.”

Iyi nkuru yasohotse kuri lepoint.fr kuwa 10/4/2013, ivuga ko ubundi P. Pedrotti akora akazi ko gucunga inyubako nshyashya yo guturamo y’aho i Carreto Guidi ifite amazu menshi (appartements) agurishwa. Iyo atuyemo ni yo yonyine itari ku isoko.

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka