Yabonye umuhungu we nyuma y’imyaka 22 amushakisha

Umugabo w’Umushinwa yamaze imyaka 22 ashakisha umuhungu we yabuze afite imyaka ine (4), nyuma aza kumubona mu bilometero magana cyenda (900Km) uvuye aho atuye.

Lei-Wuze yahoranaga ifoto ashakisha umwana we
Lei-Wuze yahoranaga ifoto ashakisha umwana we

Ku itariki 9 Nzeri 2001, uwo mugabo witwa Lei Wuze yavuye iwe mu rugo, ahitwa Yueyang mu Ntara ya Hunan, atazi ko ari ubwa nyuma arebye umuhungu we, yongeye kubona nyuma y’imyaka isaga 20.

Uwo mugabo agenda, ngo yasize umwana we witwa Yuechuan akina mu rugo, ariko hari umugore w’umuturanyi umumurebera. Nyuma uwo mugore yaje kubwira Polisi ko hari umugabo bahuye mu nzira akabatera amakenga, uwo akaba ari we ushobora kuba yashimuse uwo mwana, mu gihe yari arangaye.

Lei Wuze akimenya ko umwana we yabuze, ngo yumvise ababaye bikomeye, ariko ngo ntiyigeze atakaza icyizere cy’uko azongera akabona umuhungu we umunsi umwe.

Kuva ubwo yatangiye kujya afata ibyapa biriho amafoto y’umuhungu we, akazenguruka muri ako gace ka Yueyang, akajya ahagarika abantu batambuka mu muhanda ababaza niba baba baramubonye. Imyaka yarahise indi irataha, ariko Lei Wuze yakomeje gushakisha, kugeza ubwo muri uyu mwaka wa 2023, umuhate we wabyaye umusasuro.

Mu myaka 22 yari ishize ashakisha umuhungu we, Lei Wuze yabaye inshuti n’abandi babyeyi babaga bashakisha abana batwawe n’abantu batazi, ndete bamwe baramaze kwiheba ko batazongera kubabona ukundi, mu gihe hari n’abandi babonaga abana babo nyuma y’imyaka, ibyo bigakomeza kumuzamurira icyizere ko na we umunsi umwe azabona umuhungu we.

Nubwo imyaka yakomezaga guhita, ndetse n’imbaraga z’umubiri zigabanuka buri mwaka, bijyanye n’uko agenda arushaho gusaza, Lei Wuze, ntiyigeze arekeraho gushakisha, ahubwo yarushagaho, kugeza ubwo muri iyi myaka ya vuba aha, yaje gukoresha ubwo bw’ikoranabuhanga bwo kumenya isura y’umuntu (experimental facial recognition technology).

Mu myaka isaga 20 yari amaze ashakisha umwana we, ngo yahuye n’abapolisi basaga 300 bamwe bakamufasha abandi ntibagire icyo bamufasha, Lei kandi ngo yageze mu Mijyi amagana y’aho mu Bushinwa ashakisha uwo mwana.

Amaherezo Lei Wuze yaje kubona umwana we muri uyu mwaka wa 2023, binyuze mu ikoranabuhanga ryakoreshejwe na Polisi, ryo kumenya amasura y’abantu bijyanye n’imyaka yari ishize ifoto ya nyuma ya Yuechuan ifashwe, ubwo buryo bwitwa ‘Face Recognition 2.0 Prototype’ nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ry’aho mu Bushinwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ngo nibwo Lei Wuze yabwiwe ko DNA /ADN ye ihura neza neza n’umugabo w’imyaka 26, uba ahitwa Shenzen mu Bushinwa. Nyuma yo kumenyeshwa, irindi suzuma ry’ibizamini bya DNA/ADN ryahise rikorwa, byemezwa burundu ko abo bombi bayihuje.

Wuze yari yarigeze kugera mu Mujyi wa Shenzhen kenshi, ngo hari n’ubwo yacumbitse hafi y’aho uwo mwana we yabonetse ariko ntiyamubona.

Inkuru dukesha urubuga ‘www.odditycentral.com’ ivuga ko byari ibintu bishimishije cyane, ariko ntibyigeze bitangazwa niba Yuechuan yaramaze kugira umuryango, cyangwa niba yemera kuza kubana n’umuryango w’amaraso, ariko umuryango wishimiye cyane kuba imbaraga Lei yashyize mu gushakisha uwo mwana zaratanze umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka