USA: Umuganga yirukanye umwungiriza amuhora ko “ari mwiza cyane”

Umuganga w’amenyo wo muri Leta ya Iowa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yirukanye umwungirije amuhora ko ngo ari “mwiza cyane”, ibintu avuga ko yabonaga bishobora kuzamugusha ndetse bikanamusenyera mu bihe biri imbere.

Uyu muganga witwa James Knight yirukanye umugore witwa Melissa Nelson w’imyaka 32, akaba n’umubyeyi w’abana babiri, nyamara ngo bari bamaranye imyaka igera ku 10 bakorana neza nta kibazo.

Uyu mugore akimara kwirukanwa yitabaje inkiko kugirango arenganurwe abe yasubira mu kazi, maze abacamanza bagaragaza ko nta mpamvu n’imwe yari gutuma uyu mugabo yirukana uwamufashaga, ahubwo ko uku kumwirukana ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina yamukoreye.

uyu mugore yirukanywe abwirwa ko azize ubwiza bwe.
uyu mugore yirukanywe abwirwa ko azize ubwiza bwe.

Madame Melissa, we ngo yatunguwe no kubona muganga Knight amwirukana kandi basanzwe bakorana neza. Ati: “Tumaze imyaka 10 dukorana nta kibazo na kimwe tugirana. Ndetse nta na na rimwe yigeze angaragariza amarangamutima ku bijyanye n’ukurukundo. Sinamenya ibyamufashe”.

Muganga Knight we, yasabwe gusobanura mu magambo make impamvu yatumye yirukana uwo mugore, maze agira ati: “Ni nko kugira imodoka nziza mu igaraje ariko ntubashe kugira icyo uyakoresha”.

ABC News dukesha iyi nkuru, kivuga ko urukiko rw’ikirenga rwa Iowa rwakoze iperereza, rusanga umugore wa muganga Knight yarasanze indabyo nziza mu biro by’umugabo we, niko kumubwira ko agomba guhita yirukana umwungiriza we, kuko yumvaga nta wundi wazimuhaye uteri we.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka