USA: Umubikira yemeye ko yibye miliyoni 86 akazikinisha urusimbi

Umubikira wo muri kiliziya Gatulika witwa Mary Anne Rapp yemereye imbere y’urukiko muri Amerika ko yibye amadolari ya Amerika ibihumbi 130 (86.500.000 Rwf) akayakinisha mu mikino bita casino benshi bafata nk’urusimbi rwa kizungu kandi rwemewe.

Uyu mubikira wo mu muryango w’abo bita aba-Saint Francois avuga ko ayo mafaranga yayibye hagati y’imyaka ya 2006 kugera mu 2011, akajya ayajyana mu rusimbi bakinira mu tubari tunyuranye mu mujyi wa New York; nk’uko Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya New York yabwiye ikinyamakuru cyitwa Daily News of Batavia.

Uyu mubikira ufite imyaka 68 y’amavuko yaje gutabwa muri yombi mu kwezi kwa 11 umwaka ushize ashyikirizwa ubushinjacyaha, urubanza rwe ngo ruzasomwa ku itariki ya 01/07/2013.

Casino wayigereranya n'urusimbi ariko yemewe n'amategeko.
Casino wayigereranya n’urusimbi ariko yemewe n’amategeko.

Ibyaha yemera ngo bihanishwa gufungwa amezi atandatu muri Amerika. Polisi iravuga ko ngo ashobora no kuzategekwa kwishyura amafaranga make yabona muri ayo yakiniye urusimbi.

Uyu mubikira umaze imyaka isaga 50 mu kibikira ngo abahanga baketse ko afite uburwayi bumutera gukora ibyo kandi ngo nawe yemeye gukurikiranwa n’abaganga. Ubu ngo aravurwa ubwo burwayi kuva mu mpera z’umwaka wa 2011.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo mubikira bakomeze kureba icyabimuteye ,bitabaye ibyo arasebya BIKIRAMARIYA kuko we s’uko yabigenjeje.murakoze.

nsanzineza jean claude yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka