USA : 20% by’imbwa n’injangwe byibasiwe n’umubyibuho ukabije
Ishyirahamwe rigamije kurwanya umubyibuho ukabije mu nyamaswa zo mu rugo ritanga ikigereranyo ko imbwa n’injangwe birenga kimwe cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bishobora kuba bifite ibiro byinshi.
Iri shyirahamwe ritangaza ko igiteye ubwoba cyane ari uko 20% by’izi nyamaswa zo mu rugo ziba zifite umubyibuho ukabije, abavuzi b’amatungo bakaba batunga agatoki ba nyirayo ko babigiramo uruhare.
Kugira ibiro byinshi n’umubyibuho ukabije uretse kuba bigaragara nabi, ngo bishobora no gutera indwara zimwe na zimwe nk’umutima, diyabete n’izindi ; nk’uko urubuga rwa internet rwa atlantico.fr rubitangaza.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|