Umumotari yasubije Amadolari ibihumbi 50 yatoraguye bimuhindurira ubuzima

Emmanuel Tuloe, ni umusore w’ingimbi wo muri Liberia w’imyaka 19 ukiri mu mashuri abanza, aho yigana n’abana arusha imyaka itandatu ariko kuri we ni ishema ry’agahebuzo kuko yari yarataye ishuri bitewe n’ubushobozi buke, ajya gukora akazi k’ubumotari.

Toloe ariga ashishikaye
Toloe ariga ashishikaye

Mu mwaka ushize, Emmanuel Tuloe, yari mu buzima bugoye cyane nyuma yo kuva mu ishuri akajya gushaka akazi ko gutwara abagenzi ku ipikipiki itari iye (motari), kugeza ku munsi yaje kugwa ku gipfunyika kirimo $50,000 (asaga 50.000.000FRW).

Uwo mwana wari ubayeho mu buzima bugoye kwa nyirasenge, yashoboraga gutwara ayo mafaranga nta nkurikizi bakayikenuzamo, dore ko nta n’ibyangombwa cyangwa impapuro byari biri muri icyo gipfunyika ngo bimufashe kumenya nyirayo.

Akimara kuyatora yahise ajya kuyabitsa nyirasenge amusaba ko atagomba kuyakoraho kuko yumvaga ko byanze bikunze uwayataye ashobora kuzamenyekana. Nuko umunsi umwe aza kumva itangazo kuri radiyo risaba umuntu waba yaratoye ayo mafaranga kugira umutima mwiza akayagarura, Tuloe nawe ntiyatinzamo ahita ayashyikiriza nyirayo.

Bagenzi be b’abamotari n’abandi baturanyi babyumvise baramusetse cyane baramukwena biratinda, bamubwira ko azapfa ntacyo yimariye, abandi ndetse bakajya bashaka no kumwica bavuga ko ntacyo amaze ku isi; ariko nyuma y’iminsi mike inkuru imaze gusakara hose ibyakurikiyeho nta n’umwe wabitekerezaga.

Ineza uyisanga imbere

Perezida wa Liberia George Weah akimara kumva iyo nkuru, yatumijeho uwo musore amuhemba ibihumbi 10 by’amadolari ($10,000) na moto ebyiri, umuyobozi wa radiyo na televiziyo byatangaje iyo nkuru nawe amuhemba $10,000 yakusanyije mu baturage babonye n’abumvise iyo nkuru.

Nyiri ugusubizwa amafaranga ni we wabanje kumuhebma $1,500 (asaga 1.500.000FRW), ariko Tuloe ahita ayagabana n’inshuti ze z’abamotari bakoranaga, andi ayaha nyirasenge, abandi baje kumuhemba nyuma.

Inzozi za Tuloe: Kwiga icungamutungo

Aya mahirwe akimara gusekera Tuloe, yahise yihutira gusubira mu ishuri, kandi ntiyagiye mu ishuri ribonetse ryose. Ku myaka 19, ubu yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku ishuri ry’abana b’abaherwe muri Liberia ryitwa Ricks.

Hejuru y’ibyo byose ariko hajeho ikindi gihembo cy’agahebuzo. Abayobozi b’ishuri rikuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za America (USA) bemereye Emmanuel Tuloe kuzajya kwigayo imyaka yose atishyura amaze kurangiza amashuri yisumbuye.

Kugeza ubu Emmanuel Tuloe kwiga ni byo ashyize imbere aho ari ku ntebe y’ishuri rya Ricks, rimwe mu mashuri yihagazeho muri Liberia. Ni ishuri bigaho barara rimaze imyaka 135 ribayeho, ryashyiriweho abana bakomoka ku bacakara bagaruwe muri Liberia bavuye muri USA ari nabo bashinze igihugu cya Liberia.

Inyubako y’ishuri rya Ricks ifite amagorofa abiri yubatse mu kigo giteye amabengeza kiri muri km 6 uvuye ku nkombe z’inyanja ya Atlantic.

Emmanuel Tuloe aganira na BBC yaragize ati "Nishimiye kuba ndi ku ntebe y’ishuri, atari ukubera ko Ricks ari ishuri ryihagazeho, ahubwo kubera inyota yo kwiga no guhabwa umurongo ugororotse w’ubuzima."

Kimwe n’abandi bana benshi bakomoka mu miryango ikennye yo mu byaro bya Liberia, Tuloe yari yaravuye mu ishuri afite imyaka icyenda (9) kugira ngo ajye guca inshuro abashe gutunga umuryango. Ni nyuma y’uko ise yari amaze kwitaba Imana arohamye, Tuloe akajya kubana na nyirasenge, ari nabwo yaje kwigira inama yo gushaka akazi ko gutwara abagenzi kuri moto nayo itari iye.

Toloe mu ishuri aruta abandi bana
Toloe mu ishuri aruta abandi bana

Ubu aritegura kurangiza umwaka wa gatandatu (6) w’amashuri abanza, n’ubwo ngo byabanje kumugora kubera isoni zo kwigana n’abana arusha imyaka. Umwarimu umwitaho yabwiye BBC ko akimara kugaruka mu ishuri yagiraga isoni zo gusubiza mu ruhame, ariko nyuma yaje kwiyakira ndetse agera no ku rwego rwo gukunda ishuri kurusha ibindi byose.

Emmanuel Tuloe nagira amahirwe yo kurangiza amashuri yisumbuye, azaba afite imyaka 25. Inzozi ze ngo ni ukwiga icungamutungo kugira ngo yitegure kuzatanga umusanzu mu gucunga neza amafaranga y’igihugu.

Ubushishozi yagize ubwo yasubizaga amafaranga yari yatoraguye, ni urugero kuri benshi muri Liberia, igihugu ubusanzwe kivugwamo ruswa ivuza ubuhuha n’abayobozi bahora bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo ari uyu wenyine watoraguye amafaranga menshi akayasubiza.Hali n’abandi benshi.Ni abo gushimwa.Mu gihe abandi biba,barya ruswa cyangwa andi manyanga kugirango bakire vuba.Bakibagirwa ko iryo jambo rivuga ko gukunda iby’isi ugakabya ari umuzi w’ibibi byinshi kandi bizatuma benshi babura ubwami bw’imana.

kimenyi yanditse ku itariki ya: 11-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka