Umukobwa yakatiwe amasaha 6 y’igifungo azira kwica se wamusambanyaga ku ngufu

Umukobwa w’imyaka 18 witwa Afuwah Namata ukomoka mu Karere ka Masaka mu gihugu cya Uganda yakatiwe igifungo cy’amasaha atandatu mu ntangiriro z’iki cyumweru nyuma yo kwica se amuziza ko yamusambanyaga ku ngufu.

Iki gihano kidasanzwe kubera ahari ko n’ibyabaye bidasanzwe muri icyo gihugu, cyahawe na Namata nyuma y’uko Ahmed Majwala, umubyeyi umubyara yamusambanyije ku ngufu tariki 08/05/2013 akamwica.

Umushinjacyaha wamusabiraga igihano cy’igifungo cya burundu yabwiye urukiko ko uyu mukobwa yakuyemo umwuka ise akoresheje umuhoro n’icyuma nyuma gato yo kuryamana na we.

Uruhande rumwunganira rwavugiye mu rukiko ko atari ubwa mbere uyu mubyeyi gito akoze kirazira kuko yatangiye kumusambanya ku ngufu afite imyaka 13 y’amavuko, bityo rushingiye kuri ibi rumusabira igihano cyoroheje.

Namata yamaze amasaha atandatu mu buroko.
Namata yamaze amasaha atandatu mu buroko.

Ngo ise w’imyaka 58 yafashe ku ngufu bwa mbere umukobwa we wa bucura (Namata) ahengereye nyina umubyara adahari; nk’uko ikinyamakuru The Daily Monitor dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Yagize ati: “…Yari aryamye mu nzu atazi ko mama we yagiye, papa we wari uzi ko nyina atari hafi yamusanze mu buriri ahita amusanyambanya ku ngufu, babanaga mu cyumba kimwe cy’inzu y’ubukode bigatuma aryamana n’abana be.”

Byaje kugaragara ko nyakwigendera yabyaranye n’abana be batatu abana batandatu. Uwitwa Mariam Nanyange babyaranye umwana umwe, Sarah Namukasa bafitanye abana babiri naho Zaituni Nalugenwa yamusigiye abana batatu.

Nyuma yo gusuzuma ibivugwa n’impande zombi, urukiko rwasanze Namata yarakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bimutera gukora icyaha bityo rumukatira igifungo cy’amasaha atandatu mu buroko.

Yinjiye muri Gereza ya Masaka saa 11 h arangiza igihano cye saa 17h.
Ngo ubwo Namata yageraga mu munyururu yagarazaga ko ababajwe n’ibyo yakoze ariko ntibyamubuzaga kuganira n’abandi bagororwa yahasanze.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ari uwo witumye mu rukiko ari nuwo wishe se kubera ku musambanya ku ngufu ni bababarire bose ni satani irimo ikora imirimo yayo ku isi

alias yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize

isi n’abantu ni dange kandi tugezen mubihe byanyuma peee gusa nshimiye uwo mukobwo nubwo yagize icyo akora nyuma y’igihe

gakuba alphonse yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize

Mana tabara nahubundi turashize pe

Bobo yanditse ku itariki ya: 19-09-2013  →  Musubize

God guide us in this world otherwise evil is working too hard to destroy human race. I pray that may people understand your strength to hide in you.

Sam yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka