Umukecuru w’imyaka 95 utarigeze ashaka umugabo yavuze icyabimuteye

Umukecuru w’imyaka 95 y’amavuko, wo muri Nigeria, avuga ko kuba arinze asaza atyo atarigeze ashaka umugabo, yabitewe na Se wamubujije ngo ntazigere ashaka umugabo utari umugatolika.

Uyu mukecuru w'imyaka 95 y'amavuko avuga ko atigeze arongorwa
Uyu mukecuru w’imyaka 95 y’amavuko avuga ko atigeze arongorwa

Videwo y’uwo mukecuru yivugira ko kuba ashaje ari wenyine yabitewe na Se wamubyaye, yazamuye amarangamutima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko biteye agahinda kandi ikibabaje cyane akaba ari uko uwo mubyeyi wabujije umwana we gushaka uwo akunze kubera idini, ubu atakiriho ngo arebe ingaruka byamugizeho.

Uwo mukecuru avuga ko nubwo hari abasore benshi bamurambagizaga mu gihe yari akiri inkumi, byarangiye nta n’umwe yemeye ko bashakana, kubera ko Se yari yaramwihanangirije cyane ko atagomba na rimwe kuzashaka umugabo udafite ukwemera gatolika.

Bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok babonye iyo videwo iteye agahinda, babajwe n’ukuntu uwo mukecuru yibuka ibihe bye byo mu buto nubwo imyaka imaze kuba myinshi akaba ageze mu zabukuru.

Iyo umuntu yumvise uko uwo mukecuru abisobanura muri iyo videwo, yumva agifite ubwenge no kwibuka ibintu ku murongo nk’abato, kuko asobanura uko abavandimwe be bose babonye abagabo bo muri idini gatolika bagashaka, ariko bikarangira we asigaye wenyine.

Kubahiriza amabwiriza ya Se yo kudashaka umugabo ufite ukundi kwemera, ngo ni byo byatumye arinda asaza adashatse kuko nta musore warerewe mu kwemera gatolika yabonye ngo bashakane nk’uko umubyeyi we yabimusabye.

Iyo videwo y’uwo mukecuru yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok yavugishije abantu benshi, bamwe bashima ukuntu agikomeye nubwo afite imyaka myinshi, abandi bavuga ko Se yamuhemukiye.

Uwitwa Amaris Ezinne yagize ati, " Ise aragatsindwa yarahemutse".

Undi yagize ati "Urabona uko inyigisho z’idini zahinduye Se, maze na we akamuhindura."

Uwitwa Sharon Of Enugu, we yagize ati, "Njyewe namaze kubwira ababyeyi banjye ko idini ritazigera rimbuza gushakwa n’umugabo nkunda”.

Hari undi wanditse ati "Iyaba Se yari akiriho ngo arebe uko umwana we amerewe ubu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka