Umugore urwaye SIDA yareze umugabo mu rukiko ko atamumenyera ibyo mu buriri

Umugore utatangajwe amazina kubera impamvu z’ibanga yatanze ikirego mu rukiko rwa Harare muri Zimbabwe asaba umucamanza Miriam Banda ko yategeka umugabo we akajya amukorera imibonano mpuzabitsina kuko ngo amaze amezi 6 ntacyo amumenyera mu buriri.

Umucamanza Banda yahakaniye nyir’ukurega avuga ko urukiko rudashobora gutegeka umuntu gukora imibonano mpuzabitsina; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru New Zimbabwe.

Ubwo yari imbere y’urukiko, uyu mugore utuye ahitwa Domboshava hafi y’umurwa mukuru Harare wa Zimbabwe yagize ati “Hashize amezi 6 umugabo wanjye atemera ko dukora imibonano mpuzabitsina kandi njye ndumva ari ukubangamira uburenganzira bwanjye kuko ntavuye iwacu nje kujya nicara mu nzu ye no kurya sadza.”

Sadza ngo ni ibiryo bimeze nk’ubugari buzwi mu Rwanda. Uyu mugore yakomeje avuga ko nta kindi gikomeye yifuza muri urwo rugo kurusha gukora no gukorerwa imibonano mpuzabitsina.

Umugabo w’uyu mugore ariko yahakaniye umucamanza ko atazigera yongera gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugore kuko ngo yitwaye nabi, akamuca inyuma akanandura ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Uyu mugabo aravuga ko umugore we yiyandaritse, akaba ndetse ajya anazana abandi bagabo mu nzu bombi babanamo.

Uyu mugabo ati “Ubusambanyi bw’uyu mugore bwamaze kurenga urugero kuko n’umwana wacu yajyaga ambwira ko iyo ndahari azana abandi bagabo bakaryamana ku buriri bwanjye.”

Umugabo yabwiye umucamanza ko aho uyu mugore amenyeye ko umwana yajyaga amuvamo yamwirukanye mu rugo, akaba aba ku bandi bafitanye amasano.

Umugabo n’umugore bemereye umucamanza ko bararana ku buriri bumwe, ariko ngo bakaba ntacyo bajya bamarirana.

Umucamanza Miriam Banda yabasabye kuzasaba ubutane niba bumva batagikundanye, ariko ashwishuriza umugore ko nta bubasha urukiko rugira rwo gutegeka umuntu gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo adashaka.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mugore ndabona arumwicanyi ashaka kwanduza umugabowe sida ngirango ntiyagiye kugise cyumwanawe.akwiye gutandukana nuwo bashakanye kugirango hazagire ukururikirana uburere bwumwana wabo.

mukankurayija floride yanditse ku itariki ya: 22-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka