Umugabo yimwe gatanya nyuma y’imyaka 27 ayisaba

Umugabo w’imyaka 79 wo mu Buhinde, amaze imyaka hafi 40 atabana n’umugore we, ubu yari amaze imyaka 27 agerageza gusaba gatanya yemewe mu rwego rw’amategeko, ariko muri uku kwezi k’Ukwakira 2023, nibwo urukiko rw’ikirenga rwatangaje ko rutesheje agaciro ubusabe bwe bwo guhabwa gatanya.

Yimwe gatanya nyuma y'imyaka 27 ayisaba
Yimwe gatanya nyuma y’imyaka 27 ayisaba

Ni umugabo witwa Nirmal Singh Panesar, w’imyaka 79 n’umugore we Paramjit Kaur Panesar, w’imyaka 82, bashakanye mu 1963. Ibibazo hagati y’abo bashakanye byatangiye mu 1984, ubwo uwo mugore yari yanze kwimukira mu Mujyi wa Madras, mu Majyepfo y’igihugu, aho igisirikare cy’u Buhinde kirwanira mu kirere cyari cyohereje umugabo we.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko zashyikirijwe ubutabera bw’u Buhinde, uwo mugabo yahise yumva ko bikwiye ko asubirana ubwigenge bwe, agaragaza ko kubana nk’umugabo n’umugore byarangiye muri uwo mwaka.

Umugabo yatangiye gusaba gatanya iteganywa n’amategeko mu 1996, kubera impamvu zo kuba umugore yarataye urugo ndetse no kuba yaramubabaje. Urukiko rwo ku rwego rw’Akarere, rwamuhaye iyo gatanya mu 2000, ariko ruhita ruyitesha agaciro muri uwo mwaka, nyuma y’uko umugore ajuriye.

Inkuru dukesha urubuga www.dna.fr, ivuga ko ubundi mu Buhinde usaba gatanya, kugira ngo ayibone aba agomba kugaragaza ibimenyetso by’uko uwo bashakanye amubabaza cyane, ko amuhohotera cyangwa se ko amuhoza ku nkeke, amusaba ibintu bihenze birenze urugero.

Mu kwezi k’Ukwakira 2023, nibwo Urukiko rw’ikirenga rwaje gutesha agaciro ikirego cy’uwo mugabo cya gatanya, rurayimwima, ariko rwemera ko kongera kubana kw’abo babyeyi b’abana batatu “bitazongera gushoboka”.

Umwanzuro w’urukiko uvuga ko guha uwo mugabo gatanya byari “akarengane” ku mugore, kuko we avuga ko adashaka kuzapfa afite akato ko kwitwa ko ari umugore watandukanye n’umugabo.

Avuga ko acyubaha isano yo gushyingiranwa afitanye n’umugabo, kandi ko acyiteguye kumwitaho nubwo bombi bageze mu zabukuru.

Mu gice kinini cy’u Buhinde, gatanya ifatwa nk’ikintu kidasanzwe, aho urushako rumwe ku ijana (1/100) ari rwo rurangirira muri gatanya mu mwaka, ibyo bikaba ari byo bituma icyo gihugu kiza mu bihugu bigira za gatanya nkeya ku Isi, kandi n’ubona gatanya ngo aba ashobora kumara imyaka ibarirwa mu binyacumi, kugira ngo urukiko ruyimuhe burundu.

Nubwo u Buhinde buri mu bihugu bigira umubare mutoya cyane wa za gatanya, ntibivuze ko nta hohotera cyangwa se ubwumvikane bukeya buba mu bashakanye, kuko ubushakashatsi bwatangajwe ku rubuga www.refworld.org, bugaragaza ko kimwe cya gatatu (1/3) cy’abagore bo mu Buhinde bari mu myaka hagati ya 18 na 49, bahura n’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ubundi bwoko butandukanye bw’ihohoterwa bikozwe n’abagabo babo.
.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka