Umugabo yatahuweho kugira igifu gikora byeri iyo yariye ibinyampeke

Umugabo w’umuporoso aherutse kujya kwa muganga adandabirana nk’uwasinze avuga ko yarwaye ibintu bimutera isereri ariko abaganga bamusuzumye basanga mu mwuka we harimo ibipimo by’inzoga nyinshi byaje kugaragara ko ikorwa n’igifu cye.

Uyu mugabo utuye i Texas muri Amerika akigera kwa muganga, abaforomo bamusabye guhuha mu cyuma bita éthylotest gipima igipimo cy’inzoga umuntu yanyoye, nka kimwe abapolisi bakoresha mu muhanda bapima ko abatwara ibinyabiziga batarengeje urugero rw’agahiye.

Ethylotest yagaragaje ko uyu mugabo ashobora kuba yasinze cyane kuko yari afite igipimo cya alcohol cya 0.37% mu maraso, ibipimo bikubye inshuro eshanu ibyo amategeko yo mu gihugu cye yemerera abantu gutwara ibinyabiziga. Uyu mugabo ariko yabashwishurije akomeje ko atigeze asoma ku gacupa.

Abaganga bo kuri iryo vuriro rya du Panola College ahitwa Carthage muri Texas bashyize uwo mugabo mu bitaro, ariko babimenyesha umugore we, ndeste bajya no kumusaka bitonze ntibagira ikimenyetso na kimwe cy’uko yaba asoma ku gacupa babona kuko bo bakekaga ko yaba ajya asomaho rwihishwa.

Nyuma y’amasaha 24 uwo mugabo ari mu bitaro kandi agaburirwa amafunguro afasha abasinzi kuzanzamuka bongeye gufata ibipimo by’inzoga basanga noneho byazamutseho ibice 0.12%. Abaganga barumiwe, batangira ubundi bushakashatsi bwaje kugaragaza ko uyu mugabo afite imisemburo myinshi mu mubiri we, ku buryo amara ye ashobora kwiyengera byeri nyinshi igihe icyo aricyo cyose.

Ngo yagiye kwa muganga yasinze agahiye kandi adasomaho.
Ngo yagiye kwa muganga yasinze agahiye kandi adasomaho.

Umuganga w’inzobere mu rwungano-ngogozi witwa Justin McCarthy niwe watahuye ko uwo mugabo afite ubushobozi bwo gukora byeri igihe ariye ibiryo nk’imigati, amandazi, makaroni, divayi, byeri n’ibinyobwa nka fanta Coca cyangwa ibindi bisanzwe bibamo imisemburo.

Muri ibi biribwa ngo ibyitwa saccharomyces abantu bagira mu mubiri wabo bishobora gutuma amasukari aba mu bifungurwa ahinduka alcool ya Ethanol iba mu nzoga, yaba nyinshi mu mubiri umuntu wese n’udasomaho akaba yaba nk’uwasinze.

Ibi ngo si ubwa mbere bibaye kuko mu mwaka wa 1970 higeze garagara abantu babaga bafite nabo umubiri ushobora kwikorera agahiye mu Buyapani, aho babavugiragaho ko bagendana urwengero mu mubiri wabo.

Uyu mugabo wo muri Amerika nawe baje gusanga ubusinzi yari afite atabukomoye ku gusoma ku karahure, ahubwo ari ikibazo cyo mu mubiri we. Umugore we ariko ngo yari yamaze kurakara cyane kuko umugabo amubeshya ko atanywa inzoga, ndetse yari yanaguze éthylotest ngo ajye amupima kenshi amugenzure ko atamuciye inyuma.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mbega biratangaje cyane!ariko nahano iwacu bashobora kuba bahari kuko nanjye hari umuntu nzi neza anwa ku cyayi agahita asinda nkuwanyoye inzoga ahubwo nuko Africa yo bisuzugura kandi n’ubushobozi bukaba bukeya!

gakwisi yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

muratubeshya ubwonibyokoko

theogene yanditse ku itariki ya: 13-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka