Umugabo wari waraburiwe irengero yabonetse nyuma y’imyaka 51

Umusaza w’imyaka 81 witwa Joseph Odongo wari waraburiwe irengero avuye aho akomoka mu Mudugudu wa Riwa, muri Kanyada y’uburengerazuba, yabonetse nyuma y’imyaka 51, akaba yari yaraburiwe irengero ubwo yari amaze gutongana n’umuvandimwe we.

Joseph Odongo
Joseph Odongo

Uwo mugabo yafashe ibye aragenda, yerekeza i Mombasa nyuma yo gutongana n’umuvandimwe we ubu wanamaze kwitaba Imana. Mu gihe umuryango we wari warahamije ko yapfuye, hari muramu we witwa Matasia Akelo wavuze ko yakomezaga kumusengera, ndetse akizera ko azongera akaboneka, isengesho rye ryasubijwe ubwo yamubonaga agarutse mu rugo.

Umuryango wa Joseph Odongo, wamubonye bwa nyuma mu mwaka wa 1972, aza kuburirwa irengero ubwo yari yagiranye ibibazo n’umuvandimwe we, agenda ubwo ntiyongera kuboneka.

Uwo musaza ubu ufite imyaka 81, yamaze igihe kigera ku myaka 51 afatwa n’umuryango we nk’uwapfuye kubera ko nta makuru ye n’amwe amwerekeyeho wizegeze ubona muri icyo gihe cyose.

Aganira n’Ikinyamakuru The Nation, Odongo yasobanuye ibijyanye n’uko yavuye aho yari atuye muri Riwa, nyuma akamara iyo myaka yose umuryango we utazi aho ari.

Yagize ati "Nagarutse mu rugo, kandi sinshaka gusubira i Mombasa. Ndashaka kubana n’umuvandimwe wanjye. Ikosa ry’umuvandimwe wanjye ryatumye mva mu rugo. Narabababaje, bituma mbura, sinongera kugaragara”.

Uwo musaza yagarutse agifite ubuzima bwiza, akomeye nyuma y’uko yaburiwe irengero agifite imyaka 30, ubwo yari yatonganye n’umuvandimwe we, ubu wamaze gupfa.

Odongo agenda, ngo yamaze kuzinga ibye, abwira umuryango we ko yimukiye ahitwa Sikri beach, mu bilometero bikeya uvuye aho aho umuryango utuye. Ariko aho yabwiye umuryango we ko ari ho agiye, yahise ahahindura ajya kuba i Mombasa aho yamaze imyaka 51.

Muri iyo myaka kandi, ngo itumanaho ntiryari ryoroshye, umuryango wasigaranye akazi ko kumushakisha kuva yagenda, ariko uza kugera aho urarambirwa, wemeza ko yaba yarapfuye.

Nubwo umuryango wari ukuyeyo amaso ko Odongo yaba yarapfuye, hari muramu we ubu ufite imyaka 90, we ngo yakomeje kwizera ko ari muzima ndetse ko umunsi umwe azongera akaboneka. Amasengesho y’uwo muramu we, yarasubijwe ubwo yamubonaga agarutse mu rugo ndetse bikaba nk’ibitangaza n’umunezero mu Mudugudu wose.

Umuyobozi wo muri ako gace ka Kanyada y’uburengerazuba witwa Kenneth Achieng, yavuze ko Odongo yanyuze mu biro bye, asaba ubufasha, mbere y’uko yongera guhuzwa n’umuryango we nyuma y’iyo myaka yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka