Uku kwezi kwa Nyakanga kwagize ubushyuhe bukabije mu mateka y’Isi

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere ku Isi bavuga ko mbere ya Nyakanga ndetse no muri Nyakanga ari ibihe byaranzwe n’ubushyuhe bukabije kugeza n’ubu.

Isi yose yugarijwe n'ubushyuhe bukabije
Isi yose yugarijwe n’ubushyuhe bukabije

Ishami ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi ryita ku mihindagurikire y’ibihe, hamwe n’Umuryango w’Ubumenyi bw’Ikirere ku Isi, byabitangaje muri raporo yasohotse tariki ya 27 Nyakanga 2023.

Raporo ivuga ko ubushyuhe bw’iminsi 23 ya mbere ya Nyakanga bwagejeje kuri dogere Selisiyusi 16.95, ugereranyije n’ubushyuhe bwagaragaye mu ntangiriro y’uku kwezi bwari kuri dogere Selisiyusi 16.63.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ubushyuhe nk’ubu buri ku kigero cyo hejuru, bwaherukaga kuboneka mu myaka ibihumbi 120 ishije.

Umuyobozi wa Copernicus, Carlo Buontempo yagize ati: “Umubare w’abantu bagezweho n’ubushyuhe urakabije. Mu gihe ubushyuhe bwazamutse hejuru ya dogere 120 hiyongereyeho dogere selisiyusi 50 mu bice by’Amerika, impfu ziterwa n’ubushyuhe zariyongereye kandi abantu bahitanwa n’inkongi y’umuriro kubera ubwiyongere bw’ubushyuhe bukabije”.

Ubushyuhe burimo guhitana abantu n'ibindi binyabuzima
Ubushyuhe burimo guhitana abantu n’ibindi binyabuzima

Ati “Muri Mediterane, abantu barenga 40 barapfuye kubera inkongi y’umuriro yibasiye akarere kose bitewe n’ubushyuhe bwinshi. Muri Aziya, ubushyuhe bumaze igihe kinini, bugahitana ubuzima bw’abantu kandi bugahungabanya umutekano w’ibiribwa”.

Abahanga mu mihindagurikire y’ikirere bavuga ko abantu ari bo nyirabayazana b’ubushyuhe budasanzwe.

Tariki 6 Nyakanga 2023, ubushyuhe bwo ku Isi bwarazamutse bugera kuri dogere Selisiyusi 17.08 irenga ubushyuhe bwa dogere selisiyusi 16.8 bwagaragaye muri Kanama 2016.

Ubu bushyuhe buratanga umuburo ku bantu batandukanye, ko basabwa kugabanya ibyuka bihumanya ikirere kugira ngo barusheho guhangana n’imihindagurikire yacyo.

Inkongi ihereutse kwibasira igihugu cy'u Bugiriki itijwe umurindi n'ubushyuhe
Inkongi ihereutse kwibasira igihugu cy’u Bugiriki itijwe umurindi n’ubushyuhe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka