Uburusiya: Guverineri arasaba abayobozi kugabanya ibiro cyangwa bakirukanwa

Vassili Botchkarev, Guverineri w’akarere ka Penza gaherereye mu majyepfo y’uburengerazuba y’igihugu cy’Uburusiya, aherutse gutegeka abakozi bakuru bakora imirimo ijyanye n’ubuzima ndetse na siporo kugabanya ibiro, kugira ngo batange urugero rwiza, bitaba ibyo bakirukanwa mu kazi.

Guverineri Vassili ngo yabwiye Minisitiri w’ubuzima wo muri aka karere witwa Vladimir Strioutchkov ati “ngutegetse kuzaba wataye ibiro 16 mu gihe cy’amezi atandatu.”

Abwira abandi bakozi bakuru bakora imirimo ijyanye na siporo ndetse n’ubuzima, harimo visi diregiteri wa komite ya siporo wo muri aka karere ngo yagize ati “nimutagabanya ibiro, nimutagarura forume (forme), muzave muri guverinoma.”

Ubwo Guverineri Vassili yavugaga atya, hari mu nama yari ihuje abayobozi bakuru bo mu karere ayobora. Icyo gihe yibanze ku kamaro ko guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage; nk’uko byatangajwe kuri lepoint.fr, kuwa 3/6/2013.

Guverineri kandi ngo yagize ati “mu karere kacu turwanya itabi no kugirwa imbata n’inzoga mu baturage bacu. Ubu rero tugomba no guharanira ubuzima bwiza, cyane cyane ubw’abakiri batoya.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka