Ubufaransa : Umuganga yemeye ko arwaye indwara yo kwiba ibyo asanze mu mifuka y’abo asuzuma

Umuganga wakoreraga mu mujyi wa Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa yemereye inzego z’ubushinjacyaha ko arwaye indwara yo kwiba ibyo asanze mu mifuka y’abo asuzuma kandi ngo akaba ayimaranye igihe kirekire.

Uyu muganga yabanje gukekwaho kuba yaribye amafaranga n’ibyangombwa byari mu mufuka w’umusaza w’imyaka 65 witabye Imana, bakamuzanira uwo muganga ngo asuzume icyo yazize ubwo abapolisi bari bamusanze amaze iminsi apfuye mu icumbi yabagamo.

Mu cyumweru gishize ngo abapolisi bahamagawe n’abashinzwe kuzimya umuriro bababwira ko babonye umurambo, polisi ihageze isanga mu mufuka w’imyambaro ya nyakwigendera harimo ibyangombwa bye byagaragazaga uwo ari we, imyaka afite n’aho akomoka. Harimo kandi agahago abagabo batwaramo amafaranga bita portemonnaie cyangwa wallet mu ndimi z’amahanga.

Abapolisi bahamagaye umuganga ngo aze gupima umurambo amenyeshe inzego z’umutekano icyo nyakwigendera yazize nk’uko bigenda mu kazi k’izo nzego zombi.

Nyuma y’uko umuganga arangije akazi ke yanatashye, ngo abari aho baje kubona ko wa mugabo atagifite ibyangombwa bye, abapolisi bari bakiri aho bose basaba buri wese ko asakwa ibyo afite basanga bose ari abere.

Abakuru ba polisi bahamagaye wa muganga ngo basanga yavuye mu kazi ataboneka kuri telefoni, ariko ku munsi ukurikiyeho agarutse ku kazi ngo yahise yemerera polisi ko ariwe watwaye amafaranga 100 bita Euros akoreshwa ku mugabane w’Uburayi.

Uyu muganga ngo ukiri muto, yemereye polisi ko ubwo yasabwaga gukora raporo y’uko yasanze nyakwigendera ngo yarebye mu byangombwa bye, akabonamo ama-euros 100 (amafaranga y’u Rwanda akabakaba ibihumbi 88) agahita ayashyira mu mufuka ntawe umurabutswe.

Yabwiye abapolisi cyakora ko kuva mu bwana bwe ngo arwaye indwara bita kleptomania cyangwa kleptomanie itera umuntu uyirwaye guhora atwara utuntu tw’abandi.

Iyi ndwara isanzwe izwi ku isi yavumbuwe mu mwaka 1816, ikaba ngo igaragara cyane cyane mu bantu bumva ngo badakunzwe cyane n’abo bifuza mu bo badahuje igitsina, abagore bakaba aribo bayirwara cyane kurusha abagabo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni igisambo naho ibindi muri gushakishiriza ahandi ntacyo bivuze. Ataniye he se n’ukora mu mufuka

[email protected] yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka