Ubudage: Habonetse umuti ufasha abagabo kudaca inyuma abo bashakanye

Abashakashatsi bo muri kaminuza y’ahitwa Bonn mu gihugu cy’Ubudage bashyize ahagaragara umuti wo mu bwoko bw’amatembabuzi (hormone) witwa Ocytocine ufasha abagabo kwishimira abagore babo ntibabace inyuma.

Uwo muti usanzwe wifashishwa mu gufasha abagore bari ku bise (barimo kubyara) kwihutisha icyo gikorwa ufasha n’abagabo kutita ku buranga bw’abagore batari ababo; nkuko tubikesha ikinyamakuru Journal of Neuroscience.

Uwo muti ngo ukoresha igice cy’ubwonko cyitwa hypothalamus umuntu akaba ashobora kuwuterwa mu nshinge cyangwa kuwunyuza mu mazuru.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 86 bazwiho kugira abagore babaharikano (umugore wa kabiri) bari mu kigero cy’imyaka 25, aho ayo bakoreshaga uwo muti bagumanaga n’abagore babo gusa.

Icyakora, ngo uyu muti ugira igihe ushirira kuko udahora mu muntu, ariko icyo gihe kikaba kitaragaragazwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka