U Buyapani: Hatangijwe uburyo bufasha umuntu gusinzira ahagaze

Mu Buyapani batangije uburyo bushya bwiswe ‘The Giraffenap’, aho umuntu asinzirira mu kintu kimeze nk’akazu gato gafunganye, agasinzira ahagaze mu masaha ya ku manywa, bikamufasha kuruhuka akagarura imbaraga zo gukora akazi ke neza.

U Buyapani ni igihugu kizwiho gukora cyane, kandi gishyira imbaraga nyinshi mu kugira ngo ibyo umuntu akora bitange umusaruro, ariko hanitabwa cyane kugira ngo agire ubuzima bwiza n’imibereho no mu gihe ari aho akorera.

Mu Buyapani ngo bemera ko hari igihe umuntu akora akazi kakaba kagira ingaruka mbi ku buzima bwe, cyangwa se akaba yakwicwa no gukora birengeje urugero, ku buryo ibyo babiboneye n’ijambo mu rurimi rwabo ‘karoshi’, cyangwa se urupfu rutewe no gukora birengeje urugero ‘death by overwork’.

Mu rwego rwo kwirinda no kurwanya umunaniro ukabije uterwa n’akazi, abakozi b’Abayapani bahitamo gusinzira by’igihe gito ‘power naps’ mu gihe bari mu kazi, kugira ngo bagarure imbaraga.

Ubwo buryo bwo gusinzira gato mu masaha y’akazi ngo bubongerera imbaraga, cyane ko ngo bitaba bisaba ko umuntu asinzira cyane ngo ashyirweyo.

Impamvu zatumye izo ‘Giraffenap pod’ zikorwa mu buryo umuntu asinziriramo ahagaze, ngo ni uko izikozwe zityo, zidasaba gushyirwa ahantu hanini, kandi ngo bikaba byoroha cyane kuzishyira muri za ‘cafes’ na za resitora, kuko zijya mu kumba gato cyane, kandi uko kuba umuntu asinzira ahagaze, ngo bituma akanguka vuba akajya gukomeza akazi.

Buri Giraffenap pod ngo iba yifitemo ikoranabuhanga rifasha umuntu gushyiramo iminota yumva adashaka kurenza, yagera akantu kameze nk’inzogera kakamubyutsa.

Ikindi utwo dukoresho dukorwa ku buryo umuntu wese ashobora kudukoresha, nubwo yaba ari muremure cyane ngo hari uburyo bwo kukazamura kakaba karekare, bijyanye n’uko areshya kugira ngo ashobore guhagarara yemye abone gusinzira.

Abadukoze ngo bashyizemo umuziki woroheje ufasha abantu gihita basinzira vuba, ndetse n’uburyo bwo kuringaniza igipimo cy’ubushyuhe, ku buryo urimo aticwa n’icyocyere cyangwa se ngo yicwe n’imbeho.

Giraffenap pod ubu ngo zatangiye gukoreshwa mu maduka agurishirizwamo ikawa ‘coffee shops’ mu Buyapani, nk’uko byatangajwe ku rubuga www.odditycentral.com, nyuma nibigenda neza, ngo zishobora no kugezwa ku yandi masoko hirya no hino ku Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka