U Buhinde: Umugabo n’umugore bagurishije umwana bagura telefoni

Mu cyumweru gishize, itangazamukuru ryo mu Buhinde ryatangaje inkuru ibabaje y’umugabo n’umugore we batuye mu Burengerazuba bwa Bengal bakunda telefoni za ‘iPhone’ bikabije kugeza aho bemera no kugurisha umwana wabo w’uruhinja kugira ngo bagure iyo telefoni igezweho ya ‘iPhone 14’.

Umugabo witwa Jaydev Ghosh n’umugore we Sathi Ghosh batangiye gutungura abaturanyi babo ahitwa i North 24 Parganas ubwo batangiraga kujya birirwa batembera muri ako gace batuyemo, bagaragaza ko baguze iPhone 14.

Kandi ngo byari bisanzwe bizwi ko uwo muryango ubona amafaranga makeya ku kwezi, ndetse bahorana ibibazo bishingiye ku mikoro macyeya, ku buryo izo mpinduka zitunguranye zityo, zitari zisobanutse kuri abo baturanyi babo, cyane cyane ko zanahuriranye no kubura guteye urujijo k’umwana wabo w’umuhungu w’amezi umunani(8), ibintu wabonaga bidahangayikishije Jaydev na Sathi.

Abo baturanyi bamenyesheje ubuyobozi ikibazo cy’ibura ry’uwo mwana, kuko iyo babazaga abo babyeyi be batashoboraga gutanga igisubizo ku ibura rye ritunguranye
Mu gihe Polisi yarimo ikora iperereza, Sathi (nyina w’umwana),yemeye ko bagurishije umwana wabo w’amezi umunani (8) ku mugore wamushakaga, kugira ngo we n’umugabo we babone amafaranga yo kugura iPhone 14 yo kujya bifata amafoto yo gushyira ku rubuga rwa Instagram, mu gihe batemberana aho muri Leta ya Bengal.

Polisi yabwiye ikinyamakuru ‘Indian Express’ ko “ Nyuma y’iperereza nyina w’umwana yemeye icyaha, ndetse avuga ko we n’umugabo bashakaga amafaranga yo gukora ingendo hirya no hino muri Leta batuyemo kugira ngo babone ibyo bashyira ku rubuga rwa Instagram”.

Nyuma yo kugurisha umwana wabo w’amezi 8, uwo mugabo n’umugore we ngo ntibashizwe, ahubwo bagerageje no kugurisha undi mwana wabo w’umukobwa wabo w’imyaka irindwi (7) gusa ntibabigeraho batahurwa bataragera ku mugambi wabo mubisha.

Polisi yarakurikiranye, iza kugera kuri uwo mugore wari waguze uwo mwana w’amezi 8, utuye ahitwa i Khardah mu Karere kamwe n’ababyeyi b’uwo mwana.
Ubu ababyeyi b’uwo mwana wagurishijwe ndetse n’uwo mugore wamuguze, bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka