U Bufaransa: Umugabo yakatiwe igifungo cy’umwaka kubera gufata abagore amashusho rwihishwa
Umugabo w’imyaka isaga 6o mu Bufaransa, mu mujyi wa Brest, yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe hamwe n’izahabu y’amafaranga kubera gufata amashusho (Video) abagore basaga 1.535 batabizi kandi bari mubwiherero (toilette).
Uwo mugabo wafotoraga abagore yihishe yakoreshaga terefoni ye igendanwa. Ibyo byaha yabikoze kuva muri kwezi kwa 03/2010 kugeza mu kwa 05/2012, ni ukuvuga mu mezi 14, nkuko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje.
Kugira ngo uwo mugabo afatwe, byatewe n’umugore umwe winjiye mu musarani abasha kubona imboni ya kamera ntoya cyane mu rugi rw’umusarane maze ahita ahuruza abashinzwe umutekano.
Uwo mugabo anakurikiranyweho kumena kumugore amazi arimo aside sirifirike (Acide Sulfurique) izwiho guca imyenda, agamije ko uwo mugore ajya kwiyambura iyo myenda muri toilette yari hafi aho kugira ngo nawe amufate amafoto yambaye ubusa.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
MBANJE GUSHIMIRA KO MWAKOSOYE IYINKURU.
Aline we,reba igihe inkuru yagereye hano urebe nigihe natanzeho igitekerezo.Shobora kuba ntazigusoma ariko nzi kureba.Twayisomye turi beshi nuko turanatangara kandi nikeshi bikunze kuba ko baduha inkuru ariko irimo...Umunsi mwese abakunzi bakigari today!
Kandi mbashimiye kunkuru ya Cyabakobwa!!
Erega iwacu niheza kandi hari ibyiza.Tekereza ari Umuntu ubyaye batandatu.he heeeeeeeeee!Urakire...Twese!(:-).
Ahubwo wowe ntuzi gusoma banditse 05/2012 not 05/2013! ujye ushishoza mbere yo kwandika plse!
Mr Ernest Karinganire,Murakoze kutugezaho ayamakuru,ariko kandi ndasaba niba bishoboka ko mwahita mutubwira ukuri nyako!!Muti byarangiye 05.2013.None se turi Ryari ??
Mutubeshye icyasemuhanuka pe!