Telefone yamaze amezi 10 mu mugezi bayikuramo ikiri nzima

Umugabo yatakaje telefone yo mu bwoko bwa ‘iPhone’ mu mezi 10 ashize, ubwo yarimo akora siporo yo kugenda bagashya mu bwato butoya we n’umuryango we, iyo siporo bakaba barayikoreraga mu mugezi wo mu Bwongereza witwa Wye (River Wye).

Nyuma uwo mugabo yaje gutungurwa no kubona yongeye kubona iPhone ye ari nzima, nyuma y’uko itoraguwe n’undi muntu wayikojejeho ingashya muri uwo mugezi yari yaratakayemo mu mwaka ushize wa 2021.

Nk’uko byagrutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena 2022, ni bwo uwitwa Miguel Pacheco na we yari muri siporo yo kugenda bu bwato buto bagashya muri uwo mugezi wa Wye, nyuma ngo yakubise ingashya ku kintu cy’ubururu.

Yaje kukivana mu mazi, arebye neza asanga ari iPhone yuzuyeho ibyondo, ndetse yuzuyemo amazi, ariko aho kuyibona imeze ityo ngo ayijugunye mu mazi nanone, Miguel Pacheco yiyemeje kiyijyana mu rugo ngo arebe niba yazongera gukora.

Amahirwe yo kuba iyo iPhone yakongera gukora, ngo yari makeya cyane ukurikije aho bari bayitoraguye, ariko nyuma yo kuyumukisha akamashini kayihuhisha umwuka, no kuyiraza mu kabati gatuma yumuka neza ikararamo ijoro ryose, Miguel Pacheco yatunguwe no kubona yinjiza umuriro nyuma yo kuyicomeka.

Yagize ati “Mu gitondo nayishyize ku muriro, numva ntangajwe cyane no kubona yinjiza umuriro, siniyumvishaga ko yaba ikiri nzima, kuko yari yuzuye amazi.”

Uretse gutangira kwinjiza umuriro, yaje no gufunguka neza, igaragaza ifoto y’umugabo uri kumwe n’umugore ndetse igaragaza n’itariki ya 13 Kanama, bigaragara ko ari yo tariki nyirayo yayitaye mu mugezi wa Wye.

Pacheco yaje gushyira iyo nkuru ye ku mbuga nkoranyambaga, yongeraho n’ifoto iyo iPhone yagaragazaga ifunguka, bikekwa ko ari umuntu uri kuri iyo foto yaba ari we nyirayo.

Nyuma y’umwanya muto ashyize ayo mafoto ku rubuga rwa ‘facebook’ yahererekanyijwe inshuro zisaga 4.000, nyuma aza kugera ku muntu w’inshuti y’abantu bagaragara kuri iyo foto ya ‘screensaver’, bimenyekana ko ari Owain Davis n’umukunzi we Fiona Gardner, baba ahitwa Edinburgh muri Scotland.

Miguel yakomeje asobonura ati “Ndabizi nigeze gutakaza telefoni, irimo n’amaforo y’abana banjye, ndabizi ko numvaga nifuza ngo uwayingarurira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka