Rutsiro: Yariye imwe mu mbwa zari zimaze kurya ihene y’umuhungu we

Augustin Bazimaziki utuye mu kagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yokeje inyama z’imbwa arazirya nyuma y’uko yari imaze kwicwa n’abaturage kuko ngo ari imwe mu mbwa enye z’inzererezi zari zimaze iminsi ziriye ihene y’umuhungu we.

Muragijimana Isidore, umwe mu baturage babonye uko uwo mugabo yariye imbwa avuga ko yari atashye ku mugoroba wa tariki 26/03/2013 avuye mu kazi ahubakwa Hoteli Rutsiro, ageze hafi y’urugo rwa Bazimaziki asanga yacanye umuriro, imbwa yayibaze, arimo yotsa inyama ku mugaragaro. Abantu bose bari aho bagera kuri 50 ngo barabirebaga.

Uwo mugabo witwa Bazimaziki Agustini yari atashye avuye kunywa inzoga, ageze hafi y’urugo rwe asanga imbwa bayishe ahita ayitwara ngo ajye kuyirya kubera ko ari imwe mu zari zimaze iminsi igera kuri ine ziriye ihene y’umuhungu we yahakaga abana babiri.

Muragijimana wiboneye uwo mugabo arya imbwa yagize ati: “Nashakaga kureba we ubwe ayitamirira kugira ngo ntazagenda mbibwirwa n’abandi bantu ko babonye umuntu arya imbwa”.

Umutwe, uruhu na zimwe mu nyama zo mu nda yabijugunye mu cyobo cyahoze ari umusarani.
Umutwe, uruhu na zimwe mu nyama zo mu nda yabijugunye mu cyobo cyahoze ari umusarani.

Mu gihe yarimo ayotsa ngo yari afite umunyu n’urusenda noneho akavuga ko agiye kuyirya nk’uko na yo yamuririye ihene. Yabanje kotsa inyama zo ku maboko azikoramo burusheti ebyiri.

Inyama zimwe yaraziriye, izindi azijyana mu rugo arazibika nk’uko abari aho babivuga. Zimwe mu nyama zo munda, uruhu ndetse n’umutwe w’iyo mbwa byo ngo yabijugunye mu cyobo giherereye hafi y’aho yayibagiye cyahoze ari umusarani.

Umuhungu we witwa Niyitegeka Martin ari na we nyiri iyo hene yariwe n’imbwa avuga ko uwo munsi se yari yanyweye inzoga nyinshi zishobora kuba ari zo zabimukoresheje. Icyakora ngo nta cyo yigeze aba, gusa akaba atagikunda gusohoka mu nzu iwe kubera ko abaturage babaye nk’abamushyira mu kato.

Umunsi wakurikiye uwo yariyeho iyo mbwa ngo yagiye mu kabari k’urwagwa k’uwitwa Damascene ariko uwo ahereje icupa ngo basangire akaryanga kubera ko batekerezaga ko ashobora kuba yaje mu kabari amaze kurya kuri za nyama yajyanye iwe mu rugo.

Bazimaziki Agustini ni umugabo ufite abana bakuru dore ko harimo n’abubatse ingo zabo. Yafunzwe imyaka igera kuri 13 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, afunguwe akomeza kugaragara nk’umuntu udashaka kubaho kuko abaturage bigeze kumumanura mu byuma bimanitseho insinga z’amashanyarazi ashaka kwiyahura.

Uyu mukecuru wabyirutse hariho inzaya ya Gahoro ariko ngo ni ubwa mbere abonye umuntu urya imbwa.
Uyu mukecuru wabyirutse hariho inzaya ya Gahoro ariko ngo ni ubwa mbere abonye umuntu urya imbwa.

Ngo bigeze no kumuvana ku Kivu inshuro ebyiri zose na bwo ashaka kwiyahura. Abaturanyi bavuga ko imwe mu mpamvu zituma ashaka kwiyahura ari amakimbirane akunze kugirana n’umugore we.

Bazimaziki ni we muntu wa mbere wagaragaye muri ako gace arya imbwa dore ko umukecuru baturanye witwa Nyirabagoyi Faraziya utibuka imyaka afite gusa yibuka ko yabyirutse harateye inzara yitwa “Gahoro” avuga ko ari bwo bwa mbere yari abibonye.

Izo mbwa ngo zakundaga kuzerera ari enye abaturage bakaba batazi aho zaturutse. Zariye iyo hene nyuma y’uko muri iyo minsi zari zariye ingurube ebyiri.

Hari n’undi muntu witwa Sindabyemera ndetse n’undi witwa Yozefu zirukankanye zishaka kubarya. Abaturage babashije kwicamo imbwa ebyiri izindi ebyiri zirabacika.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

mureke birire abashoboye mujye mureka abanyarwanda binefaguzwa

umuhire yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

Yamaze ubu se ko navutse abagore batarya ihene cg Intama ziribwa n’abatwa babaga inka ntibarye ibinono ubu haricyo bakijugunya muge mubareka birire biruta gutemegurana di

umuhire yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

uretse ko yenda binyuranye n’umuco wa bamwe mu banyarwanda,aiko ubundi kurya imbwa nta kibi kirimo.None se ko barya sumbirigi?Ahubwo amakosa yakoze ni uko atabanje kuyipimisha kwa veterinaire kuko ishobora kuba yari ifite ibisazi bikaba ari na byo byayiteraga kuzerera.

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Njewe ntakibi mbona mubyo uriya mugabo yakoze kuko kuba imbwa tutaramenya ko iribwa ntibivuzeko itaribwa. njye nabaye mubushinwa ,korea,nde no muri pay skandinave, Congo aha hakurya ... MUTIMBWE RWOSE NI AKABOGA GAHENZE NKUKO TWAVUGA INKOKO HANO MURWANDA,So, nje numva kwandika inkuru nkiyi binyerekak o mwabaye murwanda gusa cyakora mujye mtembera, kuko muzamenya ko ziribwa zarashize. mundekere igitekerezo gihite mwakabyara mwe.

Alens yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

Mbega umugabo.........! aradusebeje pe muri Rutsiro.

Damascene yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

mbega umugabo!!!!! ubwose yayituragsko yariye ihene ya mwsene wabo? nakumiro.

mutuyetheo yanditse ku itariki ya: 3-04-2013  →  Musubize

Augustin BAZIMAZIKI, mujye mubanza munamenye icyo amazina y`abantu asobanura kuko bati izina niryo muntu Bazimaziki:izo ni imbwa yibazaga icyo bazimaza nimpamvu batazirya ahitamo gutanga urugero.

Pierre yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

kurya imbwa ntagitangaza kirimo .

sibomana jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

buriya imbwa nizizajya zimubona zizajya nazo ziruka ,zitinya ko yazirya!!!!!heheheh!!!!ahahahah!!!!ouhuhuu!!!!

bazimya yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

byari kuntangaza iyo aza kuba atarakoze jenoside! Amaboko yakoze amaraso ntazagubwa neza kugeza yesu agarutse,izo ni ingaruka z’icyaha,urumva ko yabaye igikuke nka Kayini!

Aime Valens yanditse ku itariki ya: 29-03-2013  →  Musubize

Abanyekongo bo mu ntara yitwa Kasai bo ngo baranazikwa. Naho mu kinyarwanda kurya imbwa s’ishyano ahubwo ishyano ni ukuribwa n’imbwa.

Ndinde yanditse ku itariki ya: 29-03-2013  →  Musubize

Ubuse ko binteye isesemi ndi kubisoma,ababana nawe cg basangira agacupa bamerewe bate?rwose ntibikwiriye umunyarwanda pe!

Jephte yanditse ku itariki ya: 29-03-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka