Rubavu: Abaturage bavumbuye urutare rwo gusengeramo

Abaturage 21 baherutse gufatwa bajya gusengera mu rutare rwihishe mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, bavuga ko gusengera mu rutare rumeze nk’ubuvumo bituma amasegesho agera ku Mana kuko ntakibarangaza.

Abo baturage bafashwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata batahuwe ku bufatanye bwa Polisi n’ingabo z’igihugu.

Urutare rumeze nk'ubuvumo basanze ari ahantu ho kwiherera n'Imana.
Urutare rumeze nk’ubuvumo basanze ari ahantu ho kwiherera n’Imana.

Bamwe mu bahafatiwe bavuga ko baza gusengera mu rutare kugira ngo bisanzure n’Imana bashobore kuyisaba ibyo baburiye mu matorero yandi basengeramo.

Bamwe baba baje gusaba Imana ibisubizo nko kubaha amafaranga yo gucyemura ibibazo byabo, abandi kugira ngo bashobore kugira ubuzima bwiza.

Bamwe bava mu matorero bakaza gusengera mu rutare kugira Imana yumve amasengesho yabo.
Bamwe bava mu matorero bakaza gusengera mu rutare kugira Imana yumve amasengesho yabo.

Nubwo abaturage bavuga ko kujya mu rutare bibafasha kwegerana n’Imana, Polisi y’igihugu ivuga ko amasengesho nkayo atemewe iyo abayakora nta burenganzira bahawe bwo kuyakora.

Polisi irasaba abaturage gutanga amakuru ku bantu nkabo kandi bakibutswa ko hari amategeko abihanira, Polisi ikabihera ko birimo guhungabanya umutekano w’abandi ndetse ashobora kugirirwa nabi n’abagizi ba nabi.

Sylidio sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubundi ubutegetsi bwa leta ntabwo bugomba kuvangwa nubwa matorero gusenga ntwe umuntu agomba gusaba uburenganzira ibyo byaturutse kubuyobe ko gusenga ibigirwamana kwiroma

byote bule yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

Ibi byose ni ingaruka y’ubukene n’ubujiji bagane za coperative bizabafasha gutera imbere burya ibibazo byinshi biba bishingiye ku mufuka!

clement yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka