Rafael Nadal na Minisitiri wo mu Chili batangaje itabaruka rya Nelson Mandela akiri muzima

Rafael Nadal, icyamamare mu mukino wa Tennis na Minisitiri w’Umuco muri Chili bakoze amakosa ku cyumweru batangaza ku nkuta zabo za Twitter ko umukambwe Nelson Mandela yitabye Imana.

Rafael Nadal ufite abantu basaga miliyoni enye bamukurikira kuri Twitter yakoze iryo kosa nyuma gato yo kwegukana irushanwa rya Roland Garros. Yanditse ati: “Uyu munsi twabuze umwe mu bantu b’ingirakamaro kandi bakomeye ku isi. Iruhuko ridashira Nelson Mandela.”

Kuwa mbere mu gitondo, uyu mukinnyi wa Tennis yasanze yibeshye akosora iyo nkuru y’incamugongo yatangaje. Ati: “Nari mfite amakuru y’ibinyoma, kugeza ubu Nelson Mandela ntiyari yitaba Imana. Nizere ko azamara natwe igihe kirekire ni ukuvuga ubuziraherezo.”

Minisitiri w’Umuco wa Chili, Roberto Ampuerto, nawe ku cyumweru yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko uwabaye Prezida y’Afurika y’Epfo yitabye Imana.

Yagize ati: “Nelson Mandela amaze kwitaba Imana, umwe mu mpirimbanyi z’inararibonye ishyira imbere icyubahiro cya muntu, ukungana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu…icyunamo ku muryango wa Madiba.”

Nyuma y’amasaha abiri, Roberto yakosoye ibyo yatangaje avuga ko byabaho ku muntu wese. Ati: “ibi byashika ku muntu wese.”

Nelson Mandela w’imyaka 91 yafunzwe imyaka 27 azira kurwanya politiki y’ivangura (apartheid) ariko aza kuba Prezida. Amaze iminsi ine mu bitaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo, ubuzima bwe ngo ntibumeze neza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibinyamakuru byose ntanakimwe kiduha Amakuru nyayo y,umukabwe Mandela Ahubwo mudushakire amakuru y,impamo tuyamenye

Inno100 yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Mandela is a hero, a man who forgot about himself for the nation to be free, a man who suffered for the freedom of so many people. so ppl do not publish his death in advance because all he need is for us to hold together in prayers and ask God to keep him for us for a little longer. we still need him , he is an example to lot of ppl especially young generation. Mandela will be okey, God is in control cz he knw how us Africa we love Madiba.

Gentille Musengimana yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Ubwo rero kigalitoday namwe mukaba mukoze ikosa ryakozwe nabandi!!! muti mandela afite imyaka 91!!!ubwose mwebwe ntimwamubitse imyaka 3 ishize?

aka yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka