Pasiteri yahaye igihe ntarengwa abasore n’inkumi cyo kuba bamaze gushaka

Pasiteri Ng’ang’a wo mu Itorero rya ‘Neno Evangelism Center’ mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, yatanze igihe ntarengwa cyo kuba abasore n’inkumi bakuze, by’umwihariko abaririmbyi bari mu itorero rye bamaze gushaka, kuko adashaka gukomeza kubabona ari ingaragu (singles).

Pasiteri Ng'ang'a
Pasiteri Ng’ang’a

Muri videwo ya Pasiteri Ng’ang’a yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, ndetse igateza impaka nyinshi kubera ibitekerezo bitandukanye abakoresha izo mbuga bari bayifiteho, Pasiteri yabwiye abasore n’inkumi ati “nimureke ibidafite umumaro”.

Pasiteri Ng’ang’a yabwiye abo basore n’inkumi bo mu itorero rye, kureka inzitwazo no kugira abo bikoma ko babatwarira abakunzi, maze ayo magambo ye atuma abakirisitu bari bari mu rusengero batangara cyane.

Uwo mushumba yatanze igihe ntarengwa cyo kuba abasore n’inkumi bari aho mu itorero bazaba bamaze gushaka abagore n’abagabo, aho yabahaye amezi atandatu gusa, abarwa guhera ku itariki 29 Ukwakira 2023.

Yagize ati “Niba utarashaka nguhaye igihe ntarengwa ‘ultimatum’ cy’amezi atandatu uhereye nonaha…cyangwa se…, Kubera iki ushinja mugenzi wawe kuba yaratwawe n’abandi? Nimureke ibidafite umumaro”.

Nyuma y’uko iyo videwo ikwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abazikoresha bamwe bagize icyo bavuga, abenshi baseka Pasiteri Ng’ang’a ukuntu yavuze ko atanze ’ultimatum’ yo kuba abantu baba bamaze gushaka abagore cyangwa abagabo.

Uwitwa Queenameeline24 yagize ati "Noneho aba bagabo turabakura he?" Uwiyita Barbie999 mweusi kuri X yahoze yitwa Twitter yagize ati "Ulti iki? Nibyo rwose komanda." Naho Sharon254 yagize ati "Ibyishimo byose ni imikino."

Hanifa_moha254 we yagize ati "Ariko se ubundi, gushaka umugabo bifatwa nk’igitego umuntu atsinze mu buzima?”

Morris Mwangi690 we yagize ati "Ni nde witeguye kurongorwa mbere y’uko ultimatum igera y’amezi atandatu?”

Inkuru dukesha ikinyamakuru Tuko cy’aho muri Kenya, ivuga ko mu yindi videwo idafite itariki, Pasiteri Ng’ang’a yatangaje ko hari abandi bakirisitu babiri yahuje bagashakana, mu gihe buri wese yari amaze iminsi yibana.

Uwo Mupasiteri yabwiye abagabo bapfakaye ko batagomba kuguma bonyine. Yavuze ko Imana yaremeye umugore buri mugabo, bityo ko n’umugabo wapfakaye aba agomba gushaka undi mugore.

Yagize ati "Niba yarapfuye, shaka undi. Uzabaho ute ubuzima bwo gutsindwa?”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi se nibyo Imana yamutumye kubwira abantu? Ni indi vangiri ya Yesu?Ikibabaje nuko baba biyita intumwa z’Imana.Umukozi w’imana nyakuli,umubwirwa nuko yumvira itegeko rya Yesu ryo kujya mu nzira ukabwiriza abantu ku buntu,udasaba amafaranga.Nkuko Yesu n’abigishwa be babigenzaga.

kirenga yanditse ku itariki ya: 4-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka