Nyanza: Umusore arashinjwa gusambanya inka
Sindayigaya Charles w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kirwa mu kagali ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma arashinjwa kuba yarasanze inka aho yari iziritse mu ishyamba akayisambanya ku manywa y’ihangu.
Ntacyonayigize Emmanuel umushumba w’iyo nka yo mu rugo rwo kwa Nsengiyumva Zaburoni avuga ko we ubwe yiboneye Sindayigaya arongora iyo inka ndetse akayimutesha nk’uko yabitangaje tariki 15/04/2013.
Ibyo avuga ko ari ishyano yiboneye n’amaso ye abisobanura muri ubu buryo: “Inka nasize nyiziritse mu ishyamba n’uko nka saa munani z’amanywa ngiye kuyireba ngo nyimure nsanga irimo kurongorwa n’umuntu w’umusore”.
Ngo iyo nka yari yayihambiriye ku giti iziritse amaguru n’amaboko undi nawe yayiturutse inyuma arimo kuyirongora; nk’uko umushumba w’iyo nka akomeza abivuga.
Ngo akimara kubona ibyo yihutiye kujya kubibwira nyirabuja maze nawe abimenyesha umugabo we wahise aza kwihanagiriza nyiri ugukekwaho gukora ayo mabi.
Mukandashorwa Donatilla nyiri iyo nka atangaza ko birinze kwihutira kujya gutanga ikirego kugira ngo babanze babone ingaruka zishobora kuzayibaho mu minsi iri imbere.
Iyo nka bivugwa ko yarongowe ifite amezi atatu ihatse ariko nta kintu kidasanzwe igaragaza nk’uko umushumba wayo ndetse na ba nyirayo bakomeza babitangaza mu gihe ibyo hashize ibyumweru bibiri biyibayeho.
Mu gace ibyo babyereyemo inkuru y’uko musore witwa Sindayigaya Charles yafashe inka akayirongora ku mwanywa y’ihangu imaze kuba kimomo ariko we ibyo arabihakana akavuga ko ari abantu biyemeje kumwambika urubwa.
Avugana na Kigali Today yagize ati: “Nibatandega njye nzabarega kuko hirya no hino bakomeje gusembya kandi mu by’ukuri ntabwo nigeze ndongora inka yabo”.
Abahanga mu myitwarire y’abantu bemeza ko hari abantu barongora amatungo ariko ngo si ibintu bisanzwe mu muryango w’abantu kuko abenshi babikora badatana n’uburwayi bwo mu mutwe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese Avugako Bamubera Bamuryanye Uwamuganga,
Aha biratangaje kdi biteye n agahinda !!!!!!!!!! mu rwanda koko !!mbega umugabo nako si umuntu pe
nonese?koko uwo wiyita umushumba wiyo nka we uvuga ko yasize ayiziritse mwishyamba iryo shyamba niryo inyuma y’igihugu cyatu ko twese tuziko gahunda ari okororera mu kiraro?ahubwo uwo wiyita umushumba agomba gufatwa agatanga ibisobanuro nicyo apha nuwo musore.
Iyo agana nyirinka se nubwo mbona indahekana zitamworoheye.Ngo ateze ko inka izagira ikibazo akabona kurega? Nkikihese? Gutwitase cyangwa kwandura SIDA? Nurwenya rwose.
Nkurikije uko iyinyana iteye ninziza ariko ntibivuzeko uyu musore yaryamana nayo.
Ni ishyano kubaba abantu basigaye barongora inyamaswa,njyewe ho ndumva bidashoboka,nihitabazwe abavuzi barebe koko niba iyo nka yararongowe nibasanga aribyo uwo musore ahanishwe n’itegeko rirengera inyamaswa kandi nibasanga arengana uwamusize urwo rubwa ahanwe byintanga rugero.
Kubwanjye ndumva hakwitabazwa abavuzi bakareba koko niba iyo nka yararongowe nuwo musore,basanga abeshyerwa uwamusize urubwa agahanwa byintanga rugero kuko iryo nishyano mumucyo nyarwanda.kandi uwo musore nawe basanga yarabikoze agahanwa namategeko arengera inyamaswa.
Haahahaaaa reka nisekere kuko isi igeze habi pee mana tabara.
yego Mana yangye!jye ndumiwe ntacyo narenzaho. gusa nizere ko uwo muntu atari muzima cg akaba abeshyerwa jye nicyo nifuza kuko aricyo nibura wabona uko usobanura. ni aho amasengesho
IBYO NTAGO BIBAHO NABASHAKA KUMUSEBYA.UBU KOKO ABAKOBWA BUZUYE MURU RWANDA YABURA NUWO ABESHYA KO AMUHA AMAFARANGA YENDA BAGASERERA YAYAMWIMYE KOKO? TUJYE TUREKA GUSEBANYA KANDI NANJYE NAMUFASHA KUREGA UWO MUNTU WASHATSE KURUMWAMBIKA (URUBWA)gusa yihangane kuba yararongoye inka niba koko azi ko aribyo yabikoze ajye mubaganga barebe ikibazo afite
nyamara iyi nka iteye neza!!!!!
Ese koko biriya birashoboka?ahaaa!Umenya isi iri hafi kurangira !