Nyamata: Harabera igiterane kirimo gutombora inka, moto n’amatelefone

Umunyamerika Dana Morey uyobora Umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa witwa ’A Light to the Nations’, yavuze ko abitabira igiterane kibera i Nyamata mu Bugesera muri izi mpera z’icyumweru bazatombora inka, amateleviziyo, moto, amagare amatelefone n’imigati yo kurya.

Hari abazatombora za Bibiliya
Hari abazatombora za Bibiliya

Morey avuga ko iri vugabutumwa ryabanjirijwe no gusura ibigo by’amashuri bitandukanye mu Bugesera, aho ngo yagiye atanga kuri buri shuri imipira 10 yo gukina, yigisha kurwanya ibiyobyabwenge, gukoresha amasiganwa y’amagare no gutanga ibihembo birimo za Bibiliya na moto.

Yongeraho ko mu Bugesera yubakiye imiryango ibiri y’abatishoboye, ndetse ko ibyo arimo kuhakorera ngo yari amaze ibyumweru bibiri abikorera mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Rukomo.

Avuga ko ari inshuti y’u Rwanda, azaza kuruturamo kandi ngo akunda Abanyarwanda bitewe n’uko banyuze mu bihe bikomeye ariko bakabasha kubabarirana.

Ni igiterane cyitabirwa cyane
Ni igiterane cyitabirwa cyane

Amadini n’amatorero mu Karere ka Bugesera yifatanyije na A Light to the Nations, ndetse amwe akaba yaratangiye ivugabutumwa ridasanzwe ryo gukoresha amarushanwa ya Siporo, hagamijwe kurwanya indwara zitandura.

Morey avuga ko benshi bazakira Yesu nk’umwami n’umukiza, ngo hazabaho gukira indwara n’ubumuga kuko azabasengera, ndetse habeho no gususurutswa n’abaririmbyi barimo Rose Muhando wo muri Tanzaniya na Theo wiswe Bosebabireba.

Morey yakomeje agira ati "Bazumva ubutumwa, bazanezerwa kandi basusurutswe n’abaririmbyi, bazakira indwara, abantu bose bafite indwara zitandukanye bazaze".

Ati "Hejuru y’ibyo byose kandi dufite "Hellen Gospel Sandwich’, umugati upfunyitsemo ibintu byose, buri mugoroba (kuva ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru) tuzaba dufite udupapuro turiho imibare abantu bahitamo bagatombora impano z’amatelefone, moto, amagare, inka n’amateleviziyo, byose bizaba bitangwa ku buntu".

Hari abatombora amagare
Hari abatombora amagare

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, ufite umuturage wubakiwe na Morey, Kadafi Aimable agira ati "Amadini n’amatorero ubu arimo aragaragara mu bikorwa hafi ya byose, mu gihe mu myaka ishize idini ryagumaga mu ivugabutumwa rishingiye gusa kuri Bibiliya".

Kadafi ashima ko ubu amadini asigaye agaragara yigisha ububi bw’ibiyobyabwenge, gukora, gusubiza abana ku Ishuri no kubanisha neza ingo zifitanye ibibazo.

 Dana Morey na Rose Muhando basobanura iby'icyo giterane
Dana Morey na Rose Muhando basobanura iby’icyo giterane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka