Nyamasheke: Abahanga mu by’imiterere y’Isi batangiye gukurikirana iby’umwotsi n’umuriro bituruka mu musozi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), cyohereje itsinda ry’abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’imiterere y’Isi, kujya gukurikirana iby’umwotsi, umuriro, ndetse n’amabuye ahirima aturuka mu musozi wo mu Kagari ka Burimba mu Karere ka Nyamasheke.

Iby’icyo kibazo byatangiye kugaragara ku itariki 3 Gicurasi 2023, byigeze kubaho mu gihe cy’ibiza biherutse kwibasira Amajyaruguru n’uburengerazuba bw’Igihugu, ariko icyo gihe byari ku rugero ruto, ikibazo cyaje gukomera mu minsi ya vuba aha, ubwo imyotsi yatangiraga gucumba mu musozi ndetse n’umuriro ukaka.

Abatanga ubuhamya babibonye, bavuga ko uwo mwotsi n’umuriro byibasira gusa imizi y’ibiti n’ibindi bimera biri kuri uwo musozi, ntihagire ikindi kintu gishya.

Uwo musozi uri hafi y’Ikiyaga cya Kivu, ndetse ufite n’amateka yihariye, kuko wahoze utuweho n’imiryango igera ku 150, mu Mudugudu wa Rukohwa, nyuma inkangu yabaye mu 2006 ituma iyo miryango yose yimurwa aho. Kuva icyo gihe, ubwo butaka bukoreshwa mu bikorwa by’ubuhinzi gusa.

Abayobozi muri RMB, batangaje ko itsinda ry’abahanga mu by’ubumenyi bw’imiterere y’Isi, bamaze kugera kuri uwo musozi, bakaba barimo gukora isuzuma ry’uko icyo kibazo giteye.

Aganira na The New Times dukesha iyi nkuru, Twagirashema Ivan, inzobere mu bya siyansi ukora muri RMB, yagize ati "RMB yohereje itsinda ry’abahanga mu bumenyi bw’imiterere y’Isi kuri uwo musozi, barimo kubikurikirana mu bushishozi kugeza nimugoroba. Dutegereje kumva ibiva mu busesenguzi bwabo n’ibisobanuro bishingiye ku byo babonye”.

Muhayeyezu Joseph Désiré, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yemeje ko Abatekinisiye b’Akarere barimo gukorana n’itsinda ry’abahanga mu by’ubumenyi bw’imiterere y’Isi baturutse muri RMB, nyuma hakazategurwa raporo y’ibyo isuzuma ryagaragaje.

Yagize ati "Itsinda ry’abahanga mu by’ubumenyi bw’imiterere y’Isi bahageze, nyuma bazakora raporo bamenyeshe abaturage ibirimo kuba ndetse batange n’inama y’igikwiye gukorwa”.

Mu rwego rw’ingamba zijyanye n’ubwirinzi, ubuyobozi bw’ako Karere bwabaye buhagaritse abaturage kujya kuri uwo musozi, uherereye mu Murenge wa Shangi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abahanganibarebe icyakorwandumfabitoro shyepe

Kwizera yanditse ku itariki ya: 3-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka