Ntarama : Umusaza w’imyaka 96 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukecuru w’imyaka 55

Umusaza witwa Maborogo Jean wo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera yashyingiranywe n’umukecuru witwa Nyiramajoro Donata bari bamaranye imyaka babana batarasezeranye imbere y’amategeko.

Maborogo yatangaje ko yari kuzapfana agahinda kenshi iyo yitaba Imana adasezeranye byemewe n’amategeko n’umugore we Nyiramajoro. Yagize ati: “ Natinyaga kugira icyo mubwira kuko icyo namubwiraga nawe yambazaga impamvu ntcyo nkora cyo kujya mu rukiko nkazeserana nawe maze tukabana byemewe n’amategeko.”

Aha Maborogo yarahiriraga kuzabana akaramata n'umugore we.
Aha Maborogo yarahiriraga kuzabana akaramata n’umugore we.

Avuga ko yari yarabyifuje kuva kera ariko ntiyabasha kubigeraho, ariko yaje kujya mu kagoroba k’ababyeyi maze babigisha ibyiza byo kubana umugore n’umugabo barasezeranye nawe ahita yiyandikisha atangira gushaka ibisabwa kugirango yemererwe gusezerana.

Uyu akaba ari umugore wa kabiri Maborogo ashakanye nawe, uwa mbere akaba yaritabye Imana bafitanye abana batatu. Uyu mugore witabye Imana ariko ngo we ntibari barasezeranye byemewe n’amategeko.

Maborogo yabwiye Kigali Today ko yashimiye ubuyobozi bwateguye gahunda yo kumusezeranya n'umugore we.
Maborogo yabwiye Kigali Today ko yashimiye ubuyobozi bwateguye gahunda yo kumusezeranya n’umugore we.

Kuri Nyiramajoro nawe ngo yishimiye ko yasezeranye n’umugabo we, ngo akaba adafite impungenge ko anatabarutse hari uburenganzira bwe bwaburiramo. Umusaza Maborogo n’umukecuru Nyiramajoro babyaranye abana 10 ariko abariho ni 4 kuko abandi bitabye Imana.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

keep up Mr. handsome Maborogo

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 16-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka