Nigeria: Yahumye iminota 45 nyuma yo kugerageza kurira mu masaha 100 adahagaze

Umunyarwenya w’Umunya-Nigeria, avugwaho kuba yaratakaje ubushobozi bwo kubona cyangwa se kuba yarahumye, mu gihe cy’iminota 45 yose, nyuma yo kugerageza guca agahigo ko kurira amasaha 100 adahagaritse.

Uwitwa Tembu Daniel, uzwi ku izina rya ‘237_towncryer’ (237 –Umurizi w’umujyi) ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘Instagram’, aherutse kugerageza guca agahigo k’Isi ko kurira amasaha 100 adahagaritse na rimwe.

Uwo musore yatangiye irushanwa ryo kurira ‘cry-marathon’ ku itariki 9 Nyakanga 2023, ariko biza kuba ngombwa ko ahagarika iryo rushanwa nyuma y’amasaha atandatu (6) atangiye, kubera ko yagize ibibazo atari yiteguye.

Kubera kwihata gukomeza kurira mu masaha menshi adahagaritse, Daniel ngo yisanze yarwaye umutwe cyane, amaso arabyimba ndetse n’isura irabyimba muri rusange, ariko kimwe mu byamubayeho byari biteye ubwoba, ngo ni uko yahumye mu minota 45 yose, nk’uko byatangajwe na www.odditycentral.

Nubwo byavuzwe ko Daniel Tembu yarimo agerageza guca agahigo k’Isi ko kurira amasaha menshi adahagaritse, abashinzwe ibijyanye na Guinness babinyujije kuri Twitter, bavuze ko ibyo ari ibihuha batigeze bakurikirana ibijyanye n’ako gahigo.

Bati “ku bijyanye na bimwe mu bihuha biherutse kuvugwa, ntitwigeze dukurikirana ibijyanye n’agahigo k’Isi ko kurira igihe kirekire.”

Nubwo yananiwe kugera ku ntego yari yihaye, Tembu yatumye abantu benshi cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga bamutangarira, ndetse akorwaho inkuru n’ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye.

Nyuma y’uko Tembu Daniel (@237_towncryer) ashyize videwo ye ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, imugaragaza agerageza kurira amasaha 100 adahagaritse, hari bamwe mu bakoresha urwo rubuga bagize icyo bavuga.

Umwe ati “Nyuma y’ibi byamubayeho ntazongera kwifuza kurira ukundi”. Undi ati “Iyo arangiza ayo masaha 100 yose arira, yari kuba yakoze umugezi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka