Kuba bagufi bidasanzwe byatumye banyura mu buzima buruhije

Abagabo batatu bavugakana bafite ubumuga bwo kuba bagufi bidasanzwe, bavuga ko uko baremwe byatumye batabwa n’umuryango wabo ndetse n’abaturanyi bakabitaza, bityo ntibabashe kuba babona akazi ngo babashe kubona imibereho.

Aba bavandimwe ni Paul Rudakubana, Petero Peter na Andrew Buhingiro, bose bafite uburebure buri munsi ya metero imwe n’ibiro biri munsi ya 20 buri wese. Aba bose baturuka mu karere ka Muhanga, ariko bakora akazi ko kwakira abashyitsi muri Hotel Muhabura mu karere ka Musanze.

Uyu ni Buhigiro w'imyaka 57.
Uyu ni Buhigiro w’imyaka 57.

Aba bavandimwe bavuga ko bavutse ari barindwi, nyamara abo bavukana bo ntibahura n’ikibazo cyo kuvuka ari bagufi kandi ngo aho kubafasha barabataye bigira mu gihugu cya Uganda.

Nk’uko bitangazwa na Paul Rudakubana, ngo babanje gukora ubuhinzi, buza kubananira, bitewe n’impamvu zitandukanye, batangira ibijyanye no kudoda inkweto kugeza ubwo umugiraneza abahaye akazi muri Hotel, ko kwakira abagana hotel no gukora isuku.

Benshi mu bagera aho bakora baba bashaka kubaganiriza.
Benshi mu bagera aho bakora baba bashaka kubaganiriza.

Nubwo kuva bagera muri iyi hotel ubuzima bwabo bwabaye bwiza, ngo baracyafite imbogamizi, zirimo kutagira inzu babamo, kuko aho baba bacumbitse, bityo bagasaba Leta ko yabubakira nk’uko n’abandi batishoboye bubakirwa.

Kugeza ubu, nta n’umwe muri aba bagabo bafite imyaka iri hagati ya 47 na 57, urashaka umugore bitewe no kutagira ubushobozi nk’uko babyivugira. Gusa ngo no kutamenya indimi z’amahanga bituma hari amahirwe abacaho nyamara hari ubwo bahuza urugwiro n’abanyamahangakazi.

Bafite imyaka iri hagati ya 47 na 57; bakagira uburebure buri munsi ya metero imwe n'ibiro biri munsi ya 20 buri wese.
Bafite imyaka iri hagati ya 47 na 57; bakagira uburebure buri munsi ya metero imwe n’ibiro biri munsi ya 20 buri wese.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

None se ko wumva bari baratereranywe, ahubwo Imana ihe umugisha uyu mugiraneza wabahaye akazi, erega nta wabura icyo akora muri sosiyete twese turuzuzanya kandi ibintu bigacamo rero ahubwo nibakore biteze imbere.

twamugize christine yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Imana ifashe iyi Hotel yabahaye akazi yunguke ariko nayo ibahembe neza biteze imbere aho gusaba ubundi bufasha.

ku gitekerezo cy’uko baba bacuruzwa nk’ibyiza nyaburanga njye simbibonamo ikibazo kuko aho bari bari bapfaga ubusa. kuba rero hari ababonye ko hari ikiza bifitemo cyazana umusaruro, ni byiza. gusa, uwo musaruro nibawuzana nabo uzabagereho.

nzungu yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

aba bagabo bakwiriye kwitabwaho by’umwihariko,bakumva ko ari abantu kimwe n’abandi bagafashwa mu kwiga ibyabateza imbere bijyanye n’imiterere y’umubiri wabo.Kuba mugufi si uburwayi.Muzarebe babandi bakina ama film bo muri nigeria.Bari mu bakire bakomeye muri africa.Ministeri ifite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano zayo,nirebe icyo yakorera aba bantu.

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Njye ndibaza niba Jean Noel yarabapimye kuburyo avuga kobafite munsi ya 20kg

gahigi yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Kuki Nyiri Hotel yabahereye akazi icyarimwe? Aho ntiyaba abacuruza nk’ibyiza nyaburanga, muzadukurikiranire ibyabo.

kati yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

@karabayekarabaye,, ntabwo wasomye ngo ubone ko batigeze bashaka??? jya usoma neza udahushura

Sweeter yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

imana yomwijuru ijye ibabahafi bokwihebeshwanuko aribagufi

zzzz yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

thx ariko rero dukeneye amakuru yabo arambuye est ce que bafite abagore n’abana cg bakomeje kwibanira nk’abavandimwe

karabayekarabaye yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka