Ku myaka 12 arabarirwa mu bahanga bahebuje isi yagize

Umwana w’Umwongereza w’imyaka 12 witwa Neha Ramu yinjiye mu rutonde rugizwe n’abantu barusha abandi ubwenge ku isi, nyuma yo kugira ikigero kinini ku gipimo QI.

Uyu mwana wikundira Harry Potter ndetse agakunda bihebuje koga, yabashije kugira ku kigero cy’162 arusha abantu nka Albert Einstein, Bill Gates na Stephen Hawking wabashije kugira 160.

Nyina w’uyu mwana avuga ko mu minsi ya mbere atabashije kubona ko umwana we ari umunyabwenge burenze. Ngo iby’ubwenge bw’umukobwa we byaje kugaragara ubwo yuzuzaga ikizamini cy’ubuvanganzo bita ‘Tiffin Girls ‘ abona amanota 280 kuri 280, maze bamujyana ku mukoresha ikizamini cya Mensa, niko guhita abona amanota aruta ay’abandi bahanga babayeho.

Neha Ramu afite IQ iri ku gipimo cya 162.
Neha Ramu afite IQ iri ku gipimo cya 162.

Mu gihe abandi bana bakunda kumara ibiruhuko byabo bakina, bareba televiziyo cyangwa se kuri mudasobwa, ngo Neha Ramu yihitiramo kujya kwiga iby’imikorere y’ubwonko, cyangwa se iby’imikorere y’imitsi y’umuntu, bityo nyina akifuza ko umukobwa we yaziga iby’ubuganga muri kaminuza ya Havard.

Nyina w’uyu mwana yavuze ko wenda wasanga hari ibintu bidasanzwe ashobora kuzakora, yongeraho ko amwishimiye cyane, avuga ko ibyo bintu bimushimishije cyane kandi ko nta kindi yarenzaho.

Gentside dukesha iyi nkuru, kivuga ko Neha Ramu yatsinze ikizamini kiri ku rwego rw’ikiciro cya mbere cya kaminuza n’amanota 740 kuri 800.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Akna ko mbona kandenze! NARINZI KO ARINJYE NTITI

Alens yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

you are right

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 15-03-2013  →  Musubize

Ni byiza birashimishije ariko ntibihagije, uwamuha kuzakura muri ubwo buhanga bwe yubaha Imana kuko Kubaha Imana nibwo bwenge kandi kuva mu byaha niko kujijuka(Yobu 28:28).Byaba bimaze iki umuntu ari umuhanga kandi ari ruharwa mu byaha?Abateguye amahano yamaze abanyarwanda abandi akabasiga mu kaga n’imibabaro idashira sinumva ngo bari intiti!Byaba bimaze iki uriya mwana akuze ari lesbian cyangwa terrorist cyangwa ubundi bubata bw’ibyaha ubwo aribwo bwose?

Israel yanditse ku itariki ya: 15-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka